skol
fortebet

APR FC yakubise hasi ibiciro by’amatike ku mukino izakiramo Azam FC kuri uyu wa Gatandatu kuri Sitade Amahoro

Yanditswe: Thursday 22, Aug 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC, bwakubise ibiciro hasi ku bifuza kuzareba umukino wo kwishyura uzayihuza na Azam FC mu mikino y’ijonjora ry’ibanze ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika, CAF Champions League.

Sponsored Ad

Ku wa Gatandatu tariki ya 24 Kanama 2024, ni bwo ikipe y’Ingabo izakira umukino wo kwishyura nyuma yo gutsindirwa muri Tanzania na Azam FC igitego 1-0. Iyi kipe itegerejweho gutanga ibyishimo imbere y’Abanyarwanda, yakubise ibiciro byo kwinjira hasi.

Kwinjira kuri uyu mukino, amafaranga make yagizwe 1000 Frw mu myanya yo hejuru cyane muri Stade Amahoro, ahakurikiyeho hagizwe ibihumbi 2 Frw. Hari kandi ibihumbi 30 Frw mu cyubahiro cy’ikirenga [V.VIP], ibihumbi 10 Frw mu cyubahiro [VIP], ibihumbi 100 Frw mu yindi y’abanyacyubahiro n’ibihumbi 900 Frw mu myanya y’abanyacyubahiro bo hejuru.

Gutanga ubwasisi kuri iki kigero, APR FC irabyifuzamo inyungu zo kuzabona abakunzi ba yo n’abakunzi ba ruhago muri rusange ari benshi baje kuyitiza umurindi wo kuzayifasha gukora icyashoboka gusezerera Azam FC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa