FERWAFA yamenyesheje APR FC na Musanze ko umukino w’ikirarane bafitanye uzakinwa tariki ya 6/10/2023 18h kuri Kigali Pele Stadium.
Nyuma yo kunyagirwa ibitego 6-1 na Pyramids FC muri CAF Champions League ndetse igasezererwa,APR igiye kugaruka mu kibuga gushaka shampiyona.
Iyi kipe y’ingabo z’igihugu izahangana na Musanze FC iri ku mwanya wa mbere by’agateganyo nubwo iheruka kinganya na Mukura VS.
Nubwo yasezerewe nabi uyu mwaka,APR FC ishobora kugera mu matsinda ya CAF 2024/25 iramutse yitwaye neza uyu mwaka ndetse ikongera imbaraga ubutaha.
Ibyo birahera kuri Musanze bazakinira ku matara,kuri iriya tariki saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Nyuma y’uko amatsinda bayabuze, Rayon Sports irerekeza i Rubavu gukina na Marines ku wa 6.
Rayon Sports nayo irashaka kwiyunga n’abafana bayo nabo bababajwe na Al Hilal Benghazi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *