skol
fortebet

APR FC yananiwe gutsinda RS Berkane y’abakinnyi 10

Yanditswe: Sunday 28, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Mu mukino Ubanza w’ijonjora rya nyuma ryo kwerekeza mu matsinda ya CAF Confederation cup,APR FC yananiwe gutsindira RS Berkane y’abakinnyi 10 kuri stade ya Kigali I Nyamirambo banganya 0-0.
APR FC yakinnye umukino ufunguye,yagowe na RS Berkane yakinnye yugarira birangira ba rutahizamu bayo bananiwe kubona izamu.
Mu gice cya mbere hagati, APR FC yatakaje umukinnyi wayo Kwitonda Alain Bacca,asimburwa na Byiringiro Lague.
Mu gice cya kabiri,Mugisha Gilbert na Bizimana Yannick basimbuwe na (...)

Sponsored Ad

Mu mukino Ubanza w’ijonjora rya nyuma ryo kwerekeza mu matsinda ya CAF Confederation cup,APR FC yananiwe gutsindira RS Berkane y’abakinnyi 10 kuri stade ya Kigali I Nyamirambo banganya 0-0.

APR FC yakinnye umukino ufunguye,yagowe na RS Berkane yakinnye yugarira birangira ba rutahizamu bayo bananiwe kubona izamu.

Mu gice cya mbere hagati, APR FC yatakaje umukinnyi wayo Kwitonda Alain Bacca,asimburwa na Byiringiro Lague.

Mu gice cya kabiri,Mugisha Gilbert na Bizimana Yannick basimbuwe na Mugunga Yves na Ishimwe Anicet ku ruhande rwa APR FC yashakaga kurushaho gusatira.

APR FC yakomeje gusatira cyane kugeza ubwo ku munota wa 82,umukinnyi Hamza wa Berkane yahabwaga ikarita ya kabiri y’umuhondo yabaye umutuku,nyuma yo gukurura Mugunga Yves wari umucitse.

APR FC yateye amashoti menshi agana mu izamu mu minota ya nyuma y’umukino ariko igorwa n’umunyezamu wa Berkane.Umukino warangiye ari 0-0.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku cyumweru tariki ya 05 Ukuboza, aho APR FC izaba isabwa kunganya ibitego cyangwa gutsinda ikagera mu matsinda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa