skol
fortebet

APR FC yananiwe kwihorera kuri Kiyovu Sports yayibasiye mu mikino iheruka

Yanditswe: Wednesday 23, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC yanganyije na Kiyovu Sports ibitego 2-2 mu mukino w’Umunsi wa 10 wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Mu mukino yabanje gutsindamo ibitego 2-0 hakiri kare,APR FC yishyuwe mu minota ya nyuma na Kiyovu Sports bagabana amanota.
APR FC yafunguye amazamu ku munota wa 14 ku gitego cyatsinzwe na Mugisha Bonheur n’umutwe,ku mupira wari uvuye muri koruneri, umunyezamu Nzeyirwanda ananirwa kuwukuramo.
Bidatinze ku munota wa 23,Rutahizamu Byiringiro Lague yatsinze (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC yanganyije na Kiyovu Sports ibitego 2-2 mu mukino w’Umunsi wa 10 wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

Mu mukino yabanje gutsindamo ibitego 2-0 hakiri kare,APR FC yishyuwe mu minota ya nyuma na Kiyovu Sports bagabana amanota.

APR FC yafunguye amazamu ku munota wa 14 ku gitego cyatsinzwe na Mugisha Bonheur n’umutwe,ku mupira wari uvuye muri koruneri, umunyezamu Nzeyirwanda ananirwa kuwukuramo.

Bidatinze ku munota wa 23,Rutahizamu Byiringiro Lague yatsinze igitego cya kabiri cya APR FC nyuma y’ikosa rikomeye ryakozwe na Nsabimana Aimable wamushose umupira, undi akawufata agahita awushyira mu izamu.

Kiyovu Sports ntiyacitse intege yakomeje kuguma mu mukino aho yanabonye uburyo bwiza mu minota yakurikiyeho abakinnyi bayo ntibabubyaza umusaruro.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye Ikipe y’Ingabo iyoboye ku bitego 2-0.

Kiyovu Sports yagarutse mu gice cya kabiri yabaye nshya,isatira APR FC karahava ndetse ku munota wa 48 yari kwishyura icya mbere ariko Bigirimana Abedi atera nabi umupira.

Ku munota wa 52,Kiyovu Sports yafunguye amazamu ibifashijwemo na Mugenzi Bienvenue, ku mupira mwiza yahawe na Riyaad Nordien.

Ku munota wa 63,abakinnyi ba APR FC bazamukanye umupira batera ishoti riremereye rikurwamo na Nzeyirwanda Djihad, Mugunga Yves awusonzemo n’umutwe ujya hejuru.

Nanone ku munota wa 73,abakinnyi ba APR FC barimo Mugunga Yves na Nshuti Innocent babuze igitego cyabazwe nyuma yo gusigarana na Nzeyirwanda Djihad akongera kurokora ikipe ye.

Ku munota wa 85,Mugenzi Bienvenue yatsinze igitego cya kabiri cya Kiyovu Sports nyuma yo kuyobereza mu rushundura umupira watewe neza n’Umunyafurika y’Epfo Riyaad Nordien.

Nyuma y’umukino w’Umunsi wa 10, Kiyovu Sports yagumye ku mwanya wa mbere n’amanota 21 mu gihe APR FC iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 18, inyuma ya Rayon Sports ifite amanota 19.

Shampiyona izakomeza gukinwa ku wa Kane, tariki ya 24 Ugushyingo 2022, Rayon Sports icakirana na AS Kigali mu mukino uteganyijwe saa Cyenda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa