APR FC yanyagiye Marines FC ishimangira ububasha iyifiteho
Yanditswe: Wednesday 07, Feb 2024
Ikipe ya APR FC yavuye inyuma, itsinda Marines FC ibitego 5-2 mu mukino w’Umunsi wa 16 wa Shampiyona utarabereye igihe,kuri Kigali Pele Stadium.
APR FC yashakaga gukomeza gusiga abo bahanganye yatsinze Marines FC ikomeza kurinda ikinyuranyo kinini.
Marines FC niyo yafunguye amazamu bwa mbere ku munota wa 2 w’umukino ibifashijwemo na Byamungu Raoul.
Iki gitego cyishyuwe na Kwitonda Alain ’Bacca’ ku munota wa 45,ku mupira wamusanze mu rubuga rw’amahina nyuma yo guhindurwa na Ishimwe Christian.Uko niko Igice cya mbere cyarangiye.
Ku munota wa 62,Ruboneka Jean Bosco yatsinze igitego cya kabiri cya APR FC ku mupira uteretse wari inyuma gato y’urubuga rw’amahina.
Ku munota wa 64,Shaiboub Ali yatsinze igitego cya gatatu cya APR FC arobye Umunyezamu Matabaro Assouman wa Marines FC.
Ku munota wa 75,Shaiboub Ali yatsinze igitego cya kane ku ishoti yateye Matabaro ntiyarikuramo.
Ku munota wa 84,Marines FC yatsinze igitego cya kabiri cya Ishimwe Jean Rene,ku ishoti rikomeye yateye hejuru mu nguni.
Ku munota wa 90,Omborenga Fitina yatsinze igitego cya Gatanu cya APR FC cyasoje umukino.
Umutoza Thierry Froger yavugirijwe induru n’abafana batarenze 500 barebye uyu mukino, ubwo APR FC yari yatsinzwe igitego 1-0 mu minota ibanza.
Ikipe y’Ingabo ifite ikirarane izahuramo na Etoile de l’Est ku wa 28 Gashyantare, yayoboye Shampiyona n’amanota 42, irusha atandatu Rayon Sports ya kabiri, yo yatsinze Amagaju FC igitego 1-0 kuri uyu wa Gatatu.
Musanze FC ni iya gatatu n’amanota 34 nyuma yo kunganya na Sunrise FC ubusa ku busa.
Marines FC ifite agahigo kabi ko kumara imyaka myinshi yikurikiranye ihura na APR FC byibura inshuro 2 ku mwaka muri shampiyona,ikaba itarayitsinda na rimwe.
Nta kipe y’indi Marines FC yahuye nayo imikino 10 ntiyitsinde, kereka APR FC gusa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *