skol
fortebet

APR FC yanyomoje abavugaga ko yirukanye Mupenzi uyishakira abakinnyi n’umutoza Adil

Yanditswe: Monday 20, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ubuyobozi bwa APR FC buranyomoza amakuru yiriwe avugwa ko ushinzwe igura n’igurishwa ry’abakinnyi muri APR FC, Mupenzi Eto, yahagaritswe, ndetse bukananyomoza amakuru y’uko ngo umutoza Mohamed Adil agiye gusimbuzwa Jacob Ghost Mulee.

Sponsored Ad

Itangazo ryashyizwe ku rubuga rwa murandasi rw’ ikipe y’ingabo z’u Rwanda rivuga ko "ayo makuru nta gaciro akwiye guhabwa kuko ari ibinyoma ndetse bigaragara ko ari amakuru agamije kuyobya abakunzi b’umupira w’amaguru, by’umwihariko abakunzi b’ikipe y’ingabo z’igihugu.

Bityo, ubuyobozi bwa APR FC bukaba busaba abakunzi b’ umupira w’ amaguru, by’ umwihariko abakunzi ba APR FC, kutita kuri ibi bihuha kuko nta gaciro ayo makuru afite."

Nkuko MASABO Michel umunyamabanga mukuru wa APR FC yabitangaje,aba bakozi ba APR FC baracyari mu nshingano zabo.

Kwirukanwa kwa Bwana Mupenzi kwahuzwaga n’amashusho yagiye hanze ari kwibasira abantu bivugwa ko ari abanyamakuru ba Siporo abatuka ibitutsi bikomeye.

Hari andi makuru yavugaga ko umutoza Adil we agiye gusimbuzwa kubera ikibazo cy’ibyangombwa yagize bigatuma abuzwa gutoza imikino ya CAF.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa