APR FC yasesekaye ku ikibuga cy’indege isanga abakunzi bayo bayiteguye
Yanditswe: Sunday 12, Feb 2017
Ikipe ya APR FC nyuma yo kunganya n’ikipe ya Zanaco FC mu mukino ubanza wa CAF Champions League, yasesekaye i Kigali yakiranwa urugwiro n’abafana bayo.
Ku isaha ya saa 10:30’ ku isaha ngenga masahaha ya GMT, na saa 12:30’ za hano mu Rwanda, nibwo aba basore ba APR FC basesekaye ku ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali i Kanombe bakaba basanze abakunzi babo babategereje.
Ni nyuma y’urugendo rurerure kandi rutari rubohoroheye dore ko bahaguritse Zambiya bagaca Zimbabwe bakava Zimbabwe (...)
Ikipe ya APR FC nyuma yo kunganya n’ikipe ya Zanaco FC mu mukino ubanza wa CAF Champions League, yasesekaye i Kigali yakiranwa urugwiro n’abafana bayo.
Ku isaha ya saa 10:30’ ku isaha ngenga masahaha ya GMT, na saa 12:30’ za hano mu Rwanda, nibwo aba basore ba APR FC basesekaye ku ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali i Kanombe bakaba basanze abakunzi babo babategereje.
Ni nyuma y’urugendo rurerure kandi rutari rubohoroheye dore ko bahaguritse Zambiya bagaca Zimbabwe bakava Zimbabwe berekeza Ethiopia aho bamaze amasaha agera kuri 3, bahavuye baza mu Rwanda.
Biteganyijwe ko aba basore batagiye gufata ikiruhuko kirekire ahubwo ko bagiye guhita batangira imyitozo ku umunsi w’ejo bitegura umukino wo kwishyura uzaba mu impera z’iki cyumweru tariki ya 17 Gashyantare 2017.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *