skol
fortebet

APR FC yasezerewe igeze ku muryango w’amatsinda ya CAF Confederations Cup

Yanditswe: Sunday 05, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC yananiwe kugera mu matsinda ya CAF Champions League nyuma yo gutsindwa ibitego 2-1 mu mukino wo kwishyura wo mu ijonjorarya gatatu rya [rya nyuma] ryo kwerekeza mu matsinda y’iryo rushanwa.
Muri uyu mukino wabereye kuri Stade Municipal de Berkane,APR FC yagerageje kwitwara neza ariko igice cya kabiri nticyayoroheye.
APR FC yasabwaga gutsinda cyangwa kunganya ibitego kugira ngo igere mu matsinda ya CAF Confederation Cup cyane ko mu mukino ubanza warangiye ari 0-0,yananiwe (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC yananiwe kugera mu matsinda ya CAF Champions League nyuma yo gutsindwa ibitego 2-1 mu mukino wo kwishyura wo mu ijonjorarya gatatu rya [rya nyuma] ryo kwerekeza mu matsinda y’iryo rushanwa.

Muri uyu mukino wabereye kuri Stade Municipal de Berkane,APR FC yagerageje kwitwara neza ariko igice cya kabiri nticyayoroheye.

APR FC yasabwaga gutsinda cyangwa kunganya ibitego kugira ngo igere mu matsinda ya CAF Confederation Cup cyane ko mu mukino ubanza warangiye ari 0-0,yananiwe guhagarara ku gitego 1-0 yabashije gutsinda igice cya mbere kigiye kurangira.

APR FC yarangije igice cta mbere itsinze RS Berkane igitego 1-0 cyinjijwe na Byiringiro Lague wacenze myugariro w’iyi kipe yo muri Maroc yinjira mu rubuga rw’amahina,aroba umuzamu bari basigaranye.

Icyakora iki gitego cyaje kuremerera APR FC kuko yashatse kukirinda ariko abasore ba Berkane bari bariye karungu barayisatira cyane.

Ku munota wa 67,RS Berkane yishyuye ku gitego ibifashijwemo na Larbi Naji nyuma y’umwanya munini iri imbere y’izamu rya APR FC.

Ku munota wa 75,RS Berkane yasatiraga cyane APR FC,yabonye igitego cya 2 cyatsinzwe na Mohammed Aziz nyuma y’umupira wakaswe na mugenzi we imbere y’izamu,umunyezamu Ishimwe Pierre awukuraho ujya inyuma y’urubuga rw’amahina usanga uyu Aziz wari wenyine arihengeka atera mu izamu ishoti rikomeye,umupira werekeza mu rushundura.

APR FC yabonye coup Franc nziza inyuma gato y’urubuga rw’amahina, yashoboraga gutuma yishyura nyuma y’ikosa ryakorewe kuri Lague ariko Ombolenga ayitera nabi ica hejuru.

Ku munota wa 89,RS Berkane yabuze igitego cyabazwe ubwo Youssef El Fahli yasigaranaga n’umunyezamu Ishimwe,amutere ishoti uyu munyezamu akuramo umupira.

Kimwe na AS Kigali misiyo yo kugera mu matsinda mu mikino ya CAF iranze ubwo n’ukurwana no kwitwara neza muri shampiyona kugira ngo zizongere kwitabira muri 2022-2023.Ikipe ya RS Berkane yerekeje mu matsinda.

APR FC yasezerewe muri iki cyiciro aho isabwa kugaruka mu Rwanda igakina ibirarane 4 ifite muri shampiyona.

Abakinnyi 11 APR FC yari yabanje mu kibuga:

Ishimwe Pierre
Niyomugabo Claude
Buregeya Prince
Nsabimana Aimable
Fitina Ombalenga
Ruboneka Jean Bosco
Rwabuhihi Aime Placide
Manishimwe Djabel
Mugisha Gilbert
Mugunga Yves
Byiringiro Lague

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa