skol
fortebet

APR FC yasezereye Mogadishu City Club yiyushye akuya

Yanditswe: Sunday 19, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Bigoranye,APR FC yavuye inyuma itsinda 2-1 Mogadishu City Club,ikatisha itike yo kujya mu ijonjora rikurikiraho mu mikino ya CAF Champions League aho izakina na Etoile du Sahel yo muri Tunisia.

Sponsored Ad

Mu mukino wabereye kuri kuri stade ya Kigali APR FC yagowe no kugera mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League nyuma yo gutsinda Mogadishu bigoranye.

Ku munota wa 24 w’umukino,Mogadishu yaje kubona igitego cya mbere,gitsinzwe na Marc Olivier Boue-Bi ku mupira waturutse ku burangare bwa ba myugariro ba APR FC, uterwa na Kagaba Nicholas ukubita umutambiko w’izamu myugariro Ombolenga agiye kuwukuraho arawuhusha,wisangira uriya rutahizamu awushyira mu nshundura.

APR FC yatangiye gushaka uburyo yishyura iki gitego biza kugera ku munota wa 45 ubwo Yannick Bizimana yahabwaga umupira mwiza areba izamu ryambaye ubusa ateye ashota myugariro wa Mogadishu umupira uvamo.Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0 cya Mogadishu.

APR FC yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka 3, Rwabuhihi Aime Placide, Mugisha Gilbert na Bizimana Yannick bavamo hinjiramo Nsanzimfura Keddy, Ishimwe Anicet na Mugunga Yves.

Izi mpinduka zafashije APR FC cyane kuko yarushije Mogadishu City Club ndetse igenda ibona amahirwe yo kwishyura ndetse iratsinda.

Ku munota wa 61, Manishimwe Djabel yishyuriye APR FC ku mupira yatereye inyuma gato y’urubuga rw’amahina wijyana mu izamu.

Ku munota wa 73 Karera Hassan yatsindiye APR FC igitego cya kabiri n’umutwe, ni ku mupira wari uhinduwe na Buregeya Prince. Umukino warangiye ari 2-1, APR FC ikomeza mu cyindi cyiciro ku giteranyo cy’ibitego 2-1 kuko umukino ubanza warangiye ari 0-0.

APR FC igomba kwerekeza muri Tunisia guhangana na Etoile du Sahel mu ijonjora rya kabiri mu mukino utegerejwe tariki ya 15-16/10.

Ibitekerezo

  • Jye si ibyo nari niteze. Ejo numvise uwavugaga umubare w’ibirenze 6, none ndumiwe.
    APR iduhaye ibyo ifite. Niyigumire murugo kuko nta match nimwe izongera gutsinda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa