skol
fortebet

APR FC yashimiye abo muri Rayon Sports barebye umukino wayo mu rwego rwo kuyiga

Yanditswe: Tuesday 13, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarkah Muganga yashimiye Rayon Sports yagumye i Rubavu ikareba umukino batsinzemo Rutsiro FC kugira ngo bayige neza mbere yo guhura mu mukino w’amateka.
Rayon Sports ku Cyumweru tariki ya 11 Rayon Sports yari yasuye Etincelles FC mu mukino wa shampiyona w’umunsi wa 13 aho baje kuwutsindwa 3-2.
Nyuma y’umukino na Rutsiro FC, Chairman wa APR FC ati “mu izina ry’Ubuyobozi mbereye ku isonga ndashimira byimazeyo Abakunzi n’Abafana ba APR FC badahwema gushyigikira ikipe (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarkah Muganga yashimiye Rayon Sports yagumye i Rubavu ikareba umukino batsinzemo Rutsiro FC kugira ngo bayige neza mbere yo guhura mu mukino w’amateka.

Rayon Sports ku Cyumweru tariki ya 11 Rayon Sports yari yasuye Etincelles FC mu mukino wa shampiyona w’umunsi wa 13 aho baje kuwutsindwa 3-2.

Nyuma y’umukino na Rutsiro FC, Chairman wa APR FC ati “mu izina ry’Ubuyobozi mbereye ku isonga ndashimira byimazeyo Abakunzi n’Abafana ba APR FC badahwema gushyigikira ikipe yabo. Iyo tubabonye mwuzuye imihanda muyiherekeje bitera Ingabo ishema.”

Yashimiye Umutoza Ben Moussa na bagenzi be ndetse by’umwihariko n’abakinnyi ko bumviye impanuro ndetse bakitwara neza batsinda umukino wa nimugoroba.

Ati “Mwashimishije benshi ndetse mwerekanye ko mutarekura kandi gukotana ari yo ntego.”

Mu bo yashimiye kandi harimo aba Rayon barimo n’abatoza bayo bose bari ku kibuga bareba uko APR FC ikina ngo batware inkuru mpamo y’uko Abakinnyi ba APR FC bahagaze n’ubuhanga bwabo, ati “Ntiyabura gushimira aba Huriga/Hooligans ba Rayon b’inshuti ze by’umwihariko.”

Ku wa Gatandatu tariki ya 17 Ukuboza 2022, Rayon Sports ya mbere ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 28 izakira APR FC ya kane ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 24, ni mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa