skol
Kigali

APR FC yashyizeho umutoza wungirije mushya

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 26 July 2021

Kuri uyu wa mbere tariki ya 26 Nyakanga 2021,ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwatangaje ko umutoza wari wungirije ariwe Pablo Morchón atazakomezanya n’iyi kipe umwaka utaha w’imikino kubera impamvu z’umuryango we, banatangaza uzamusimbura ariwe Bwana Jamel Eddine Neffati.


Uyu Jamel w’imyaka 32, n’umunya-Tunisia akaba ariwe uzungiriza Umunya-Maroc Mohammed Adil ndetse akazaba ashinzwe no kongerera ingufu abakinnyi b’ikipe ya APR FC, azaba asimbuye kuri uwo mwanya Pablo wasubiye iwabo mu mpera za Kamena nyuma y’isozwa rya shampiyona.

Kugeza ubu uyu mutoza Jamel akaba yamaze guhabwa amasezerano y’umwaka umwe akazagera mu Rwanda mu mpera z’uku kwezi kwa Nyakanga.

Amateka ya Jamel Eddine Niffati ufite impamyabumenyi zitandukanye mu kongerera imbaraga abakinnyi aho yabikoze mu makipe atandukanye:

Yatoje mu ikipe ya Avenir sportif de la Marsa yo muri Tunisia kuva muri 2013 kugeza 2015, Association Sportive de Ariana yo muri Tunisia 2015-2016, Olympique de Beja yo muri Tunisia 2016-2017, Club Africain yo muri Tunisia 2018-2019, imyaka ibiri mu ikipe ya AL Nahda FC yo muri Arabie Saoudite kuva 2019 kugeza 2021, yanatoje imikino ibanza ya shampiyona mu ikipe ya Etiole sportif Metlaoui yo muri Tunisia 2017-2018.

Uyu mutoza kandi akaba afite impamyabumenyi zitandukanye aho mu mwaka wa 2021 yabonye impamyabumenyi muri physique mu ishuli rya Institute de Sport et l’edication physique de Ksar said Tunisie, muri 2015 abona impamyabumenyi y’ikirenga mu kongerera imbaraga abakinnyi ayikuye muri Universite Central de Tunis.

Usibye izo mpamyabumenyi zo kongerera imbaraga abakinnyi yagiye akura ahantu hatandukanye, Jamel Eddine Niffati afite impamyabumenyi ya FIFA ndetse n’iya Federasiyo ya Tunisia yo kongerera imbaraga abakinnyi akaba anafite licence B ya CAF yabonye muri 2015.


Umutoza mushya wungirije muri APR FC,Jamel Eddine Niffati

APR FC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abafaransa batangaje umukinnyi wabo bifuza ko yatwara Ballon d’Or utari...

Ubushakashatsi bwakozwe na Odoxa bagatangazwa naKeneo na RTL,ku itsinda...
17 October 2021 0

Jurgen Klopp yemeje ko Mohamed Salah ariwe ’mukinnyi wa mbere mwiza’ ku...

Umutoza wa Liverpool Jurgen Klopp yavuze ko Mohamed Salah ari we mukinnyi...
17 October 2021 0

Mauro Icardi wa PSG biravugwa ko amerewe nabi cyane n’umugore...

Umugore uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera amashusho yambaye ubusa...
17 October 2021 0

Umwe mu bakinnyi ba Manchester United yanenze imitoreze ya Ole

Umukinnyi wo hagati,Paul Pogba,yashyize igitutu ku mutoza we, Ole Gunnar...
17 October 2021 0

Rayon Sports yamaze gusinyisha Muhire Kevin na Chrismar yakuye muri...

Ikipe ya Rayon Sports FC yatangaje ko yamaze gusinyisha Rutahizamu Chrismar...
16 October 2021 0

APR FC yigaragaje cyane mu mukino yanganyijemo na Etoile du...

Ikipe ya APR FC yahinyuje abatayigiraga icyizere inganya na Étoile Sportif...
16 October 2021 0