skol
fortebet

APR FC yasinyishije umukinnyi mushya wari witezwe cyane

Yanditswe: Friday 19, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umunya-Cameroun, Sanda Soulei wigaragaje cyane muri APR FC ubwo yari mu irushanwa rya Mapinduzi Cup, yahawe amasezerano y’imyaka ibiri.

Sponsored Ad

Uyu musore watsinze igitego mu mukino APR FC yatsinze Yanga SC mu gikombe cya Mapinduzi Cup,yituwe guhabwa amasezerano cyane ko yari yaje mu igerageza.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 19 Mutarama 2024, ni bwo byamenyekanye ko APR FC yamaze gusinyisha rutahizamu umwe mu bari bamaze igihe bayikoreramo igeragezwa.

Sanda yageranye na bagenzi be batatu mu Rwanda tariki 22 Ukuboza 2023, bajyanwa muri Mapinduzi Cup nk’igipimo bagombaga kwerekaniramo ubuhanga bwabo, bashimwa n’ubuyobozi bw’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu bahabwa amasezerano.

Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, Thierry Froger, niwe watanze uburenganzira bwo kugura uyu mukinnyi ukina asatira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa