APR FC yasinyishije umukinnyi wari mu bahagaze neza muri Rayon Sports
Yanditswe: Wednesday 12, Jun 2024

Ikipe ya APR FC yumvikanye na Tuyisenge Arsène wakiniraga Rayon Sports ko azayikinira mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere.
Ibiganiro bya nyuma hagati y’impande zombi byabaye ejo tariki ya 11 kamena nyuma ya saa sita ku cyicaro cy’ikipe ya APR FC.
Tuyisenge Arsene yagaragaye ku biro by’ikipe ya APR FC ku Kimihurura mu karere ka Gasabo mu minsi ishize ndetse amakuru aravuga ko yamaze kuyisinyira.
Tuyisenge Arsene yageze muri Rayon Sports mu mpeshyi ya 2022 asinya amasezerano y’imyaka ibiri ubu yarangiye.
Muri iyi kipe yahatwariye ibikombe bitatu birimo icy’Amahoro 2023, Super Cup ndetse n’igikombe cyari cyateguwe na RNIT Iterambere Fund (RNIT Savings Cup).
Ibitekerezo
Najye kotsa inkori nka Yanick Bizimana