skol
Kigali

APR FC yatandukanye na Kazungu Claver wari umuvugizi wayo

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 19 July 2021

Ubuyobozi bwa APR FC bwatangaje ko bwamaze gutandukana n’uwari umuvugizi wabwo Kazungu Claver wari umaze imyaka 5 akora izi nshingano.

Urubuga rwa APR FC rwavuze ko ubuyobozi bwagennye ubundi buryo amakuru y’ikipe azajya atambutswa buri munsi mu rwego rwo gufasha abakunzi b’ikipe y’ingabo z’igihugu kumenya amakuru y’ikipe ya buri munsi nk’uko tubikesha ubutumwa bw’ubuyobozi bw’iyi kipe.

Bugira buti” Bijyanye no kuvugurura hashyizweho uburyo amakuru y’ikipe n’aya bakunzi bayo yajya atambutswa buri munsi anyujijwe ku rubuga rwayo www.aprfc.rw, ubundi butumwa bukaba bwatambutswa hakoreshejwe imeri y’ikipe [email protected] cyagwa se no kuri telefone igendanwa 0788 317 909.”

” Bityo ibikorwa by’ Uwari Umuvugizi wa APR FC byose bikaba bigiye mu nshingano z’umuyobozi wungirije wa APR FC Brg Gen Firmin Bayingana guhera 15 Nyakanga 2021.”

Ayo mavugururwa abaye mu gihe Amasezerano ya bwana KAZUNGU Claver wari Umuvugizi wayo yacyuye igihe muri uku kwezi kwa Nyakanga 2021.

Ubuyobozi bw’ikipe mu ibaruwa bwashyikirije Kazungu bwamushimiye cyane byimazeyo akazi yakoze keza mu gihe cy’imyaka itanu banaboneraho kumwifuriza amahirwe ahandi azakomereza akazi ndetse abwirwa ko ikipe ubu imufata nk’ umunyamuryango wayo uhoraho.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Messi yahishuye amakipe aha amahirwe yo kugora PSG muri UEFA Champions...

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru ukinira PSG, Lionel Messi, yashyize...
14 October 2021 0

Ombolenga agiye kumara ukwezi kose adakinira APR FC

Omborenga Fitina, umunyarwanda ukina ku ruhande rw’iburyo yugarira muri APR...
14 October 2021 0

Wa munya Brazil waje gukinira Rayon Sports yavuze intego ikomeye imuzanye...

Rutahizamu ukomoka muri Brazil,Chrismar Malta Soares,waje gukinira Rayon...
14 October 2021 1

Agnes Tirop wahagarariye Kenya mu mikino Olimpike i Tokyo yiciwe mu rugo...

Ibitangazamakuru byo mu gihugu cya Kenya biri kuvuga cyane ku rupfu rwa...
13 October 2021 0

N’golo Kante yakoze ku mutima abakozi bo muri Resitora yagiye gufatiramo...

N’golo Kante yongeye kwerekana ko ari we mukinnyi wicisha bugufi kurusha...
13 October 2021 0

Edinson Cavani yasabwe gukora ikintu gikomeye kubera Cristiano...

Rutahizamu Edinson Cavani yasabwe kuva muri Manchester United kubera ko...
13 October 2021 0