skol
fortebet

APR FC yatangaje inkuru mbi ku bafana bayo

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Thursday 18, Jan 2024

APR FC yatangaje inkuru mbi ku bafana bayo

Sponsored Ad

skol

Umutoza wa APR FC, Thierry Froger yavuze ko agendeye kuri raporo abaganga bamuhaye,rutahizamu Victor Mbaoma yagiriye imvune ikomeye mu irushanwa rya Mapinduzi Cup izatuma ukwezi kuri imbere adakina.

Ibi Bwana Froger yabitangarije abanyamakuru nyuma y’umukino w’igikombe cy’Amahoro batsinzemo AS Kigali igitego 1-0, mu mukino ubanza wa 1/8 cy’irangiza

Ati "Mfitiye icyizere abaganga, uyu munsi bambwiye agifite ukwezi hanze. Ni irushanwa niko bigenda umuntu atakarizamo byinshi, twatakaje Apam, dutakaza Victor."

Umutoza Thierry Froger yagaragaje ko atizeye ba rutahizamu b’abasimbura ba Mbaoma, kuko Mbonyumwami Taiba atamukoresha,ahubwo ahitamo kuhakinisha Sharaf Eldin Shiboub Ali Abdelrahman usanzwe ukina mu kibuga hagati.

Imikino 4 uyu rutahizamu ashobora gusiba, harimo uwa Police FC mu mpera z’iki cyumweru, Etincelles FC, Musanze FC ndetse na Sunrise.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa