skol
fortebet

APR FC yatangaje kapiteni mushya usimbura Manzi Thierry/AS Kigali ishyira hanze imyambaro izakoresha [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 08, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Uyu munsi ubuyobozi bwa APR FC bwatangaje ko Tuyisenge Jacques yagizwe Kapiteni mushya wa APR FC asimbuye Manzi Thierry yari yungirije, we wagiye gukina muri Georgia.

Sponsored Ad

Mu myitozo yabaye kuri uyu wa Gatatu ari nayo ya nyuma mbere yo kwerekeza mu gihugu cya Djibouti, ikipe y’ingabo z’igihugu yahawe impanuro n’umuyobozi w’iyi kipe Lt Gen Mubarakh Muganga aho yayifurije kuzatahana intsinzi.

Yagize ati” Mugiye gutangira imikino nyafurika, intsinzi ituruka hanze turabifuriza intsinzi muzagaruke tuzabakirane ibyishimo, mufite ikipe nziza abakinnyi bashya baramenyereye ikipe ni nziza rero intsinzi ituranga ikomeze.”

Abakapiteni ba APR FC

Tuyisenge Jacques Kapiteni wa APR FC
Manishimwe Djabel kapiteni wa kabiri
Buregeya Prince Kapiteni wa Gatatu

Tuyisenge asanzwe ari Visi Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’

AS Kigali yerekanye imyambaro mishya igaragaza umwihariko w’u Rwanda

Imyambaro yerekanwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 8 Nzeri 2021, ni iyo As Kigali izajya ikinana mu gihe yakiriye imikino ndetse yanasuye andi makipe mu mwaka w’imikino wa 2021/2022.

Ni imyambaro ifite umwihariko wo kugira ikirango gishya cy’iyi kipe, kigizwe n’ishusho ya Kigali Convention Centre ndetse kikanerekana imigongo nka kimwe mu biranga umuco w’u Rwanda.

Uyu mwambaro wahanzwe ku buryo werekana umwihariko w’u Rwanda, hifashishijwe amabara arimo ubururu, umweru n’imigongo kugira ngo bihe isura y’umwimerere iki kirango.

Umwambaro w’ubururu uzajya wambarwa AS Kigali yakiriye imikino mu gihe uwa Orange uzajya wambarwa iyi kipe yagiye gusura andi makipe.

Iyi ikipe ikomeje ikomeje kwiyubaka mu buryo bwo gushaka abafanyabikorwa batandukanye; kugeza ubu iri mu mikoranire n’Umujyi wa Kigali, Africa Medical Supplier Ltd, RwandAir, IGIHE Ltd, Forzza Bet n’abandi bazatangazwa mu gihe cya vuba.





APR FC na AS Kigali zigiye gukina imikino nyafurika zifite impinduka nshya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa