Ikipe ya APR FC yatangaje ko yasinyishije umuzamu w’umunya-Mozambique, Ernan Siluane wakinaga muri Black Bull.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Nyakanga 2026, nibwo ikipe ya APR FC yatangaje ko yasinyishije umuzamu mushya w’umunyamahanga, Ernan Siluane, uje gusimbura Ishimwe Pierre wasoje amasezerano ye muri iyi kipe.
Uyu muzamu yatangiye kuvugwa mu byumweru bibiri bishize ariko ntiyatangazwa. Uyu musore w’imyaka 27, Ernan Siluane, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri, afite uburebure bw’abazamu kuko areshya na Metero imwe na Santimetero 86.
Mu butumwa APR FC yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo, yatangaje ko Ernan Siluane azanye ubunararibonye mpuzamahanga kuko aheruka gukinira ikipe y’igihugu ya Mozambique mu mikino ibiri yakiniye muri Morocco ndetse na Cote d’Ivoire.
Yagize ati “ Siluane azanye ubunararibonye bukomeye ku rwego mpuzamahanga, aho yahagarariye ikipe y’igihugu ya Mozambique mu mikino ibiri iheruka y’Igikombe cya Afurika (AFCON), yabereye muri Côte d’Ivoire no muri Morocco. Ubu ageze aho kurinda ikirango cy’iyi kipe. Yiteguye guhangana n’imbogamizi nshya no gutanga byose mu kibuga.”
Uyu muzamu ukomeye kandi ukina mu ikipe y’igihugu, yakiniye amakipe akomeye arimo União Desportiva do Songo, Clube Ferroviário de Maputo ndetse na Black Bull asinyiye APR FC avuyemo.



Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *