APR FC yatije Marines FC abakinnyi 4 kugira ngo bayifashe kutamanuka
Yanditswe: Tuesday 10, Jan 2023

Ikipe ya APR FC yarwanye kuri Marines FC iri mu makipe amanuka iyitiza abakinnyi 4 kugira ngo yongere kugaruka mu bihe byiza.
Abakinnyi Marines FC yatijwe barimo Mbonyumwami Thaiba yaguze mu mpeshyi y’umwaka wa 2022 imukuye muri Espoir FC akabura umwanya ubanza mu kibuga na Hirwa Jean de Dieu wakinaga mu Intare FC wari wagize ikibazo cy’ibyangombwa byamwerekezaga muri Rayon Sports.
Abandi ni Nsanzimfura Keddy wayigezemo avuye muri Kiyovu Sports mu 2020, akaza guhanishwa kujya mu Intare FC (...)
Ikipe ya APR FC yarwanye kuri Marines FC iri mu makipe amanuka iyitiza abakinnyi 4 kugira ngo yongere kugaruka mu bihe byiza.
Abakinnyi Marines FC yatijwe barimo Mbonyumwami Thaiba yaguze mu mpeshyi y’umwaka wa 2022 imukuye muri Espoir FC akabura umwanya ubanza mu kibuga na Hirwa Jean de Dieu wakinaga mu Intare FC wari wagize ikibazo cy’ibyangombwa byamwerekezaga muri Rayon Sports.
Abandi ni Nsanzimfura Keddy wayigezemo avuye muri Kiyovu Sports mu 2020, akaza guhanishwa kujya mu Intare FC kubera imyitwarire mibi na Nkundimana Fabio yaguze muri Musanze FC muri Kanama, na we akaza kubura umwanya ubanza mu kibuga.
Marines FC iri ku mwanya wa 15, ubanziriza uwa nyuma, n’amanota arindwi gusa.
Mu mikino 15 yakinnye mu gice kibanza cya Shampiyona, yatsinze umukino umwe yahuyemo na Etincelles FC ku bitego 3-0. Yanganyije ine na Rutsiro FC, Police FC, Gorilla FC na Sunrise FC.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *