skol

APR FC yatsinze AS Kigali yiyongerera amahirwe yo kuzayisezerera mu gikombe cy’Amahoro

Yanditswe: Wednesday 17, Jan 2024

featured-image

Ikipe ya APR FC yatsinze AS Kigali igitego 1-0 mu mukino ubanza wa 1/8 w’Igikombe cy’Amahoro wabereye kuri Kigali Pele Stadium.

Muri uyu mukino wakiriwe na AS Kigali,Ruboneka Bosco niwe watsindiye ikipe y’Ingabo iki gitego ku munota wa 40,ku mupira yahawe na Ishimwe Christian, aterera ishoti kure ahagana mu ruhande, Umunyezamu Cuzuzo ntiyagera ku mupira umunyura hejuru, widunda mu izamu.

Uyu niwo mukino wa Mbere APR FC ikinnye nyuma yo kuva mu irushanwa rya Mapinduzi Cup muri Zanzibar.

AS Kigali yasatiriye bikomeye APR FC mu gice cya Kabiri ariko ntiyabasha kwishyura.

AS Kigali yatwaye iri rushanwa inshuro ebyiri muri eshatu ziheruka, yahereye mu ijonjora ry’ibanze kubera kudakina irya 2023.

APR FC yo yahereye muri 1/8.

Umukino wo kwishyura uzaba ku wa 24 Mutarama 2024.

Uko indi mikino yagenze:

Bugesera FC 4-0 Marine FC
Gorilla FC 2-0 SC Kiyovu
Kamonyi FC 0-3 Police FC
Vision FC 2-0 Musanze FC
Addax SC vs Mukura VS (ntiwabaye kubera ikibuga kibi)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa