APR FC yatsinze Etoile de l’Est irusha Rayon Sports amanota 10
Yanditswe: Tuesday 05, Mar 2024

Ikipe ya APR FC yatsinze Etoile de l’Est igitego 1-0 mu mukino w’Umunsi wa 18 wa Shampiyona utarabereye igihe,biyifasha gushyiramo amanota 10 y’ikinyuranyo na Rayon Sports, kuko yagize 55 ku mwanya wa mbere.
APR FC yatsinze ibifashijwemo na Elia Kategeya,ku munota wa 21, ku mupira yinjiranye anyuze ibumoso, acenga myugariro wa Etoile de l’Est amusiga hasi, atera ishoti Umunyezamu Habineza Fils Francois atabashije guhagarika.
Nubwo Etoile de l’Est yagerageje gushaka uko yishura na APR FC igahusha ibindi bitego,umukino warangiye ari igitego 1-0.
Ubu APR FC ikurikiwe na mukeba Rayon Sports n’amanota 45, izayakira mu mukino w’Umunsi wa 24 wa Shampiyona uzaba ku wa Gatandatu, tariki ya 9 Werurwe.
Kuri uyu wa Kabiri, APR FC yari yaruhukije abakinnyi batanu babanzamo barimo Shaiboub Ali, Niyigena Clement, Nshimirimana Ismael Pitchou, Ruboneka Bosco wasimbuye na Kwitonda Alain Bacca na we wasimbuye. Ni ko byagenze kandi kuri Niyomugabo Claude utifashishijwe uyu munsi.
Etoile de l’Est yagumye ku mwanya wa nyuma, wa 16, n’amanota 16 irushwa atandatu n’amakipe ya Etincelles FC na Bugesera FC ari ku mwanya wa 14 n’uwa 15.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *