Ikipe ya APR FC yatsinze ibitego 3-1 JKU FC yo muri Tanzania mu mukino wa kabiri wo mu itsinda B ry’irushanwa rya Mapinduzi Cup,igera muri 1/4 cy’irangiza.
Nyuma yo gutsindwa na Singida ibitego 3-1,ikipe ya APR FC yisubiyeho itsinda iyi JKU yari mu rugo,ibona itike ya 1/4.
APR FC yafunguye amazamu hakiri kare,kuko ku munota wa 7, Niyibizi Ramadhan yayitsindiye igitego cya mbere ku mupira wahinduwe na Apam,maze Abdourame Alioum (uri mu igeragezwa) akozaho umutwe,usanga uyu Niyibizi awushyira mu rushundura.
Igice cya mbere kigiye kurangira,Niyibizi Ramadhan yakoze ikosa asubiza umupira inyuma nabi,awuha umukinnyi wa JKU,bituma Niyigena Clement akora penaliti.
Iyi penaliti yatewe neza na Saleh Massoud Abdallal.Amakipe yombi yagiye kuruhuka anganya igitego 1-1.
Igice cya kabiri kigitangira ku munota wa 47,Victor Mbaoma yatsinze igitego cya kabiri nyuma y’ikosa ry’umuzamu wa JKU warutse umupira uyu rutahizamu awusubizamo.
Ku munota wa 66, Niyibizi Ramadhan yatsindiye APR FC igitego cya gatatu,nyuma y’ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina maze umupira ukubita umutambiko w’izamu windunda mu izamu, umusifuzi ahita yemeza igitego.
Amashusho yagaragaraje ko umupira utarenze umurongo.
Umukino warangiye APR FC itsinze ibitego 3-1 ndetse inarusha JKU byatumye ihita igera muri 1/4 cya Mapinduzi Cup.
Icyakora kuri uyu wa Gatanu iripima na Simba SC mu mukino wa nyuma mu itsinda.
Niyibizi yabaye umukinnyi mwiza w’umukino ahembwa ibihumbi 500 by’amashilingi mu gihe Salomon Bindjeme ahabwa igihembo cya ’fair-play’ kingana n’amashilingi 200.
Ibitekerezo
Nkubda APR rwose mbikuye ku mutima nishimiye ko APR yageze muri 1/4 kirangiza bityo nkomeje kuyifuraza insinzi kugeza izanye kiriya Gikombe mu kabati kayo,APR hejuru cyane