APR FC yatsinze Musanze FC muri Shampiyona isiga bikomeye iziyikurikiye
Yanditswe: Sunday 04, Feb 2024

Ikipe ya APR FC ikomeje gushimangira ubudahangarwa bwayo muri shampiyona kuko yasuye Musanze FC ku kibuga cyayo kigora benshi iyitsinda ibitego 3-1,mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona.
Muri uyu mukino wakinwe mu mvura nyinshi yatangiye kugwa ku munota wa 30 APR FC yakoze ibyo isabwa itsinda umukino ndetse ikomeza kwanikira abo bahanganye.
Iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye mu mvura nyinshi, amakipe yombi anganya ubusa ku busa.
Umukino wagoranye kugera ku munota wa 79,ubwo Ruboneka Bosco yatwaraga umupira mu ruhande rw’iburyo, awuhindura mu rubuga rw’amahina usanga Kwitonda Bacca wunamye, awushyira mu izamu n’umutwe.
Bidatinze ku munota wa 81,Musanze FC yari imaze gutsindwa igitego, yasatiriye ihita yishyura igitego ibifashijwemo na Lethabo Mathaba ku mupira yahawe na Kwizera Tresor.
Kwitonda Alain Bacca yatsinze igitego cya kabiri cya APR FC,ku mupira uteretse yateye umunyezamu awukoraho ujya mu izamu.
Ku munota wa 3 w’inyongera,APR FC yakosoye Musanze FC, iyitsinda igitego cya gatatu ku mupira winjiranywe na Bacca iburyo, awuha Mbonyumwami Thaiba ashyira mu izamu.
Umutoza wa Musanze FC, Habimana Sosthene yahawe ikarita itukura kubera kutishimira ibyemezo by’abasifuzi.
Byarangiye APR FC itsinze Musanze FC ibitego 3-1 muri uyu mukino w’Umunsi wa 19 wa Shampiyona, igira amanota 39 ku mwanya wa mbere.
Musanze FC igumanye amanota 33 ku mwanya wa kabiri.
Police FC iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 32 nyuma yo kunganya na Etincelles FC igitego 1-1 ibifashijwemo n’igitego cya Agbrevol.
Iyi kipe y’Ingabo iri kuzirusha gutya,ifite ibirarane bibiri mu gihe Musanze FC na Police FC zifite ikirarane kimwe.
Undi mukino wabaye kuri iki Cyumweru warangiye Muhazi United itsinzwe n’Amagaju FC ibitego 2-1.
Hejuru y’ibyo, APR FC ntiratsindwa muri Shampiyona y’uyu mwaka w’imikino wa 2023/24.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *