skol
fortebet

APR FC yatsinze Police FC irangiza igice kibanza cya shampiyona iyoboye

Yanditswe: Friday 28, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC yakoze ibyari byitezwe na benshi itsinda Police FC ibitego 2-1 bituma irangiza igice kibanza cya shampiyona iyoboye cyane ko Kiyovu Sports yatsindiwe I Rubavu na Marines FC igitego 1-1.
APR FC yatangiye uyu mukino iri hasi byatumye Police FC iyirusha bikomeye aho yateye imipira 2 yagaruwe n’ibiti by’izamu irimo uwo ku munota wa 13 watewe na Sibomana Patrick kuri coup franc.
Police FC yashakaga kwisubiza ikuzo nyuma yo gutsindwa na Bugesera FC ibitego 2-1,yasatiriye bikomeye (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC yakoze ibyari byitezwe na benshi itsinda Police FC ibitego 2-1 bituma irangiza igice kibanza cya shampiyona iyoboye cyane ko Kiyovu Sports yatsindiwe I Rubavu na Marines FC igitego 1-1.

APR FC yatangiye uyu mukino iri hasi byatumye Police FC iyirusha bikomeye aho yateye imipira 2 yagaruwe n’ibiti by’izamu irimo uwo ku munota wa 13 watewe na Sibomana Patrick kuri coup franc.

Police FC yashakaga kwisubiza ikuzo nyuma yo gutsindwa na Bugesera FC ibitego 2-1,yasatiriye bikomeye APR FC mu minota 15 ya mbere ariko ibura igitego.

APR FC yahise igaruka mu mukino guhera ku munota wa 16 w’umukino aho ndetse yabonye uburyo bukomeye bwo gufungura amazamu ku munota wa 26 ubwo Ruboneka yahabwaga umupira mwiza wenyine mu rubuga rw’amahina,awuteye uca ku ruhande gato nyuma yo gukora ku mukinnyi wa Police FC.

Ku munota wa 42,Sibomana Patrick yazamukanye umupira acenga Ombolenga Fitina yinjira mu rubuga rw’amahina ashaka guhereza umupira Dominique wari uhagaze neza ariko Nsabimana Aimable ahita yitsinda igitego.

APR FC yashakaga kujya kuruhuka yishyuye,yabonye uburyo bwiza cyane ku munota wa 2 w’inyongera w’igice cya mbere,ubwo Byiringiro Lague yafungaga umupira n’igituza ari mu rubuga rw’amahina,atera ishoti umupira unyura hejuru.Igice cya mbere cyarangiye Police FC ifite igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri,umutoza wa APR FC yabonye aho byari byapfiriye yinjiza mu kibuga Bizimana Yannick na Ishimwe Anicet akuramo abarimo Tuyisenge Jacques utarakira imvune.

Kwinjira kwa Anicet byatanze umusaruro ukomeye kuko yagoye bikomeye abakinnyi b’inyuma ba Police FC by’umwihariko Iradukunda Eric.

Ku munota wa 48,APR FC yazamukanye umupira,myugariro wa Police FC awugaruza ukuboko mu rubuga rw’amahina umusifuzi avuga ko nta cyabaye.

Uyu mupira Police yahise iwuzamukana,abakinnyi 3 basigarana na myugariro umwe wa APR FC ariko umupira wahawe Danny Usengimana wari usigaranye n’izamu ryonyine,awutera hanze.

Ku munota wa 56,APR FC yabonye coup franc nziza yatewe na Manishimwe Djabel,Yannick awutera n’umutwe usanga Nsabimana Aimable aho yari ari awushyira mu nshundura yishyurira APR FC igitego.

Bidatinze ku munota wa 62 w’umukino,Ishimwe Anicet yagaragaje ko ariwe mukinnyi ugoranye kurusha abandi bose mu Rwanda muri iki gihe, kuko yahawe umupira mwiza ari ku ruhande rw’ibumoso acenga Iradukunda Eric uzwi nka Radu,acenga na Omar areba neza aho Yannick Bizimana ahagaze mu rubuga rw’amahina amuha umupira w’amazi atsinda igitego cya kabiri cya APR FC bitamugoye.

Ntabwo byatinze ku munota wa 63,APR FC yashakaga kwihaniza Police FC yabonye uburyo bukomeye ubwo Yannick yasigaranaga n’umunyezamu Rwabugiri ashaka kumuroba ariko amushota umupira uvamo.

Mu minota yakurikiyeho,Police FC yananiwe guhuza umukino no kurema uburyo bwinshi imbere y’izamu byatumye itakaza amanota 3.

Igice cya mbere cya shampiyona cyarangiye APR FC iyoboye shampiyona kuko Kiyovu Sports yari iya mbere yatsinzwe na Marines FC igitego 1-0 cya Mugiraneza ku munota wa 6 inanirwa kwishyura.Espoir FC yatsinzwe ibitego 2-0 na Gorilla FC.

APR FC yahise iyobora shampiyona n’amanota 31 ndetse iracyafite n’ibirarane 2 birimo icya Mukura VS na Rutsiro FC.

APR FC yujuje imikino 50 ya shampiyona idatsindwa.Intsinzi 39,inganya 11.Itsinze ibirarane yarusha iya 2 amanota 7.Police FC imaze imyaka 10 idatsinda APR FC muri shampiyona

Uko igice cya mbere cya shampiyona Kirangiye:

1. APR FC 31 Pts (-2)
2. Kiyovu Sports 29 Pts
3. Rayon Sports 26 Pts
4. AS Kigali 24 Pts
5. Police FC 23 Pts
6. Musanze FC 23 Pts
7. Marines 21 Pts (-1)
8. Mukura VS 20 Pts (-1)
9. Bugesera 17 Pts
10. Rutsiro 16 Pts (-1)
11. Gasogi 16 Pts
12. Etoile de l’Est FC 16 Pts
13. Espoir FC 15 Pts
14. Gicumbi FC 12 Pts
15. Gorilla FC 11 Pts
16.Etincelles FC 11 Pts

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa