skol
fortebet

APR FC yatsinze Rayon Sports iyikura ku gikombe cya shampiyona burundu

Yanditswe: Wednesday 16, Jun 2021

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC yababaje abakunzi ba Rayon Sports ubwo yayitsindaga igitego 1-0 ku munota ubanziriza uwa nyuma w’umukino biyiha amahirwe yo gukomeza guhangana na AS Kigali mu rugamba rwo gushaka igikombe cya shampiyona.

Sponsored Ad

APR FC ibifashijwemo na Ishimwe Anicet,yatsinze Rayon Sports igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa gatanu wa Shampiyona y’amakipe umunani ahataniye igikombe cya shampiyona uyu mwaka.

Ibi byayihaye amahirwe yo gukomeza gukubana na AS Kigali, yo yatsindiye Marines FC i Rubavu igitego 1-0,byatumye amakipe yombi anganya amanota 13 ku mwanya wa mbere.

Icyakora,Rayon Sports yakinnye umukino benshi batari biteze,irusha APR FC bigaragara mu mukino wose ariko kubona ibitego biyibera ingorabahizi.

Rayon Sports yatangiye umukino iri hejuru ya APR FC,yabonye uburyo bwo kuba yabona penaliti ku munota wa 36 ubwo Manace Mutatu yamburaga umupira abakinnyi ba APR FC ahagana muri koruneri, awundura mu rubuga rw’amahina usanga Luvumbu Heritier agerageza gucenga myugariro Mutsinzi Ange wamuteze yateye n’umupira birangira umusifuzi Twagirumukiza avuze ko nta kosa ryabaye.

Icyakora iri kosa ntiryavuzweho n’abakunzi ba Rayon Sports bemeje ko iyi ari penaliti ariko amashusho agaragaza ko Mutsinzi yateye umupira mbere yo gutega Luvumbu.

Ku munota wa 39,APR FC yahushije igitego ubwo Tuyisenge Jacques yahabwaga umupira ari mu rubuga rw’amahina,awuteye n’umutwe ujya hanze.Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

Ku munota wa 50,Rayon Sports yahombye umwe mu bakinnyi iri kugenderaho Nishimwe Blaise ukina hagati mu kibuga watsikiye nyuma yo kugongana na Ruboneka Jean Bosco bimuviramo imvune yatumye asimburwa na Sugira Ernest ku munota wa 55 hanyuma Rudasingwa Prince asimburwa na Sekamana Maxime.

Ku munota wa 63,Ryon Sports yahushije uburyo bwiza ku mupira Sekamana Maxime yahawe na Sugira,asiga abakinnyi b’inyuma ba APR FC,awuhereza Vital Ourega wari usigaye wenyine n’izamu, awuteye ufata inshundura ntoya.

Ku munota wa 70, Manace Mutatu ahinduye umupira mwiza mu rubuga rw’amahina, Sekamana Maxime na Sugira Ernest bananirwa kuwugeraho, urengera ku ruhande rw’izamu.

Ku munota wa 76, Manishimwe Djabel yahinduye umupira mu rubuga rw’amahina, usanga Tuyisenge Jacques ahagaze neza,ashyizeho umutwe ujya hanze.

Ku munota wa 83,Luvumbu yakase umupira mwiza imbere y’izamu rya APR FC habura umukinnyi muri bagenzi be ukoraho.

Ku munota wa 87, Rayon Sports yabonye ubundi buryo bw’ishoti ryatewe na Luvumbu, umupira ufatwa neza na Ishimwe Jean Pierre.

Ku munota wa 88,APR FC yakoze impinduka yayigiriye akamaro ubwo Ishimwe Anicet yinjiye mu kibuga asimbuye Ruboneka Jean Bosco.

Uyu mwana muto yakoze ibitangaza ku munota wa 89 ubwo yacengaga abakinnyi ba Rayon Sports yinjira mu rubuga rw’amahina, ahereza umupira Byringiro Lague ahita awumusubiza niko gutera ishoti rigana mu izamu igitego cyahaye amanota 3 APR FC kiba kirinjiye.

Mu wundi mukino w’ingenzi wabaye kuri uyu wa Gatatu,AS Kigali yatsinze Marines FC igitego 1-0 I Rubavu ihita ifata umwanya wa mbere by’agateganyo n’amanota 13 inganya na APR FC ariko iyirusha ibitego.

Mu yindi mikino,Police FC yanganyije na Rutsiro FC igitego 1-1 ariko iyi kipe yo mu karere ka Rutsiro yahushije penaliti 2.Espoir FC yatsinze Bugesera FC ibitego 2-1.

Rayon Sports yagumanye amanota atanu ndetse yavuye ku gikombe burundu muri uyu mwaka w’imikino wa 2020/21.Hasigaye imikino 2 mu guhatanira igikombe.

APR FC na AS Kigali nizo zisigaye ku gikombe gusa.APR FC isigaje gukina na Marines na Rutsiro FC mu gihe AS Kigali yo isigaje Bugesera FC na Police FC.

Kuva muri Gicurasi 2019, APR FC imaze gukina imikino 36 ya Shampiyona idatsindwa.

Muri iyo mikino yose, 34 yatojwe na Mohamed Adil Erradi wanahesheje ikipe y’Ingabo igikombe cy’umwaka ushize w’imikino.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa