skol
fortebet

APR FC yatsinze Rayon Sports yuzuza imikino 40 itaratsindwa

Yanditswe: Tuesday 23, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC ikomeje guha isomo rya ruhago muri shampiyona mukeba wayo Rayon Sports,kuko yongeye kuyitsinda ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa kane wa Shampiyona waberaga i Nyamirambo.

Sponsored Ad

Muri uyu mukino Rayon Sports yari yitezweho guhindura amateka mabi ifite kuri APR FC mu myaka ishize,yananiwe kwihagararaho itsindwa muri uyu mukino w’ishyiraniro.

Umukino watangiye APR FC iri hejuru mu guhererekanya umupira ari nako irusha hagati ha Rayon Sports hatabashaga kwambura imipira.

Ku munota wa 4 w’umukino Rwabuhihi Aime Placide yagonganye na Nishimwe Blaise,bituma uyu mukinnyi wa Rayon Sports ahabwa ikarita y’umuhondo kuko yari yafunguye inkweto.

Ku munota wa 6 w’umukino, Niyomugabo Claude yatereye ishoti inyuma y’urubuga rw’amahina ariko umupira unyura hejuru y’izamu rya Bonheur wari wagarutse nyuma yo guhabwa ikarita y’umutuku ku mukino wa Rutsiro FC.

Ku munota wa 19,Rayon Sports yafunguye amazamu nyuma y’aho Youssef Rharb yacometse umupira ari hagati y’abakinnyi ba APR FC, Essombe Willy Onana asiga Karera Hassan acenga umunyezamu Ishimwe Jean Pierre wari wasohotse, atsinda igitego cya Rayon Sports.

Umukino wahise uhindura isura,APR FC itangira gusatira bikomeye byatumye ku munota wa 40 ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Manishimwe Djabel ku ishoti rikomeye yateye nyuma y’umupira ukomeye wari ukuwemo na Hategekimana Bonheur nyuma yo guterwa na Bizimana Yannick ari mu rubuga rw’amahina.

Ntibyatinze ku munota wa 43,Ruboneka Jean Bosco wari inyuma y’urubuga rw’amahina, yatera ishoti rikomeye rigana mu izamu, umunyezamu Hategekimana Bonheur ntiyabasha gukuramo umupira,igitego cya kabiri kiba kirinjiye.

APR FC yari nziza mu guhererekanya umupira ndetse yanarushaga hagati mu kibuga Rayon Sports,yarangije igice cya mbere iyoboye umukino n’ibitego 2-1.

APR FC yatangiye igice cya kabiri iri hejuru kuko ku munota wa 47 Mugisha Gilbert yashatse gutungura umunyezamu Bonheur, ariko ishoti yateye rica hejuru y’izamu.

Ku munota wa 63,Essomba Willy Onana yatera ishoti rikomeye ariko umupira uramutenguha uca ku ruhande rw’izamu.

Ku munota wa 76,Rharb Youssef yambuye umupira Niyomugabo Claude, acenga abakinnyi babiri ba APR FC ahereye kuri Rwabuhihi na Karera,yinjira mu rubuga rw’amahina ariko ishoti yateye rifatwa neza na Ishimwe Jean Pierre.

Ku munota wa 79,Rharb Youssef yatanze umupira kuri Iranzi Jean Claude atera ishoti rikomeye, ariko umupira uca hejuru gato y’izamu rya APR FC ririnzwe na Ishimwe Jean Pierre.

Ku munota wa 84,Rayon Sports yabonye amahirwe akomeye hafi y’urubuga rw’amahina, ariko umunyezamu Ishimwe Pierre akuramo umupira wari mu izamu Iranzi Jean Claude yari ateye.

Ku munota wa 86,Mugunga Yves agushijwe mu rubuga rw’amahina na Ndizeye Samuel, ariko umusifuzi Ruzindana Nsoro wari hafi agaragaza ko nta cyabaye,birakaza cyane abatoza n’abafana ba APR FC.

Mu minota 3 y’inyongera,Rayon Sports yahushije uburyo bwabazwe ubwo yabonaga umupira mu rubuga rw’amahina,abakinnyi basimburana gusonga mu izamu ariko umunyezamu Ishimwe Pierre awukuramo.

Rayon Sports iheruka gutsinda APR FC muri Gicurasi 2019, igumanye amanota arindwi mu mikino ine mu gihe APR FC yagumanye amanota icyenda mu mikino itatu.

Mu yindi mikino yabaye, Gasogi United yatsinze Bugesera FC ibitego 2-1, igira amanota 10 ku mwanya wa mbere naho Kiyovu Sports itsinda Gicumbi FC igitego 1-0 cyatumye igira amanota arindwi.

APR FC imaze imyaka isaga ibiri n’igice idatsindwa muri Shampiyona, aho kuri ubu yujuje imikino 40 idatsinzwe.

Iyi kipe iheruka gutsindwa umukino wa Shampiyona y’u Rwanda ku wa 25 Gicurasi 2019 ubwo yatsindwaga na Espoir FC ibitego 2-1 mbere yo gutsinda Police FC ibitego 2-0 mu mukino usoza umwaka w’imikino wa 2018/19.

Mu mwaka w’imikino wa 2019/20, yegukanye igikombe cya Shampiyona idatsinzwe mu mikino 23 yabazwe ndetse no mu 2020/21 igitwara idatsinzwe mu mikino 13 yakinwe.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

APR FC XI: Ishimwe Pierre, Ombolenga Fitina, Buregeya Prince, Niyomugabo Claude, Karera Hassan, Ruboneka Bosco, Rwabuhihi Placide, Mugisha Gilbert, Manishimwe Djabel, Kwitonda Alain, Bizimana Yannick

Rayon Sports XI: Hategekimana Bonheur, Niyigena Clement, Ndizeye Samuel, Nizigiyimana Karim Mackenzie, Muvandimwe JMV, Nsengiyumva Isaac, Nishimwe Blaise, Muhire Kevin, Rharb Youssef, Essomba Onana, Steven Elumanga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa