Gutsindwa na APR FC mu mukino usoza iyo mu Itsinda A, bivuze ko Vipers SC igiye mu cyiciro cy’amakipe atatu azaba aya kabiri mu matsinda, azavamo imwe ijya muri ½.
Muri iri tsinda APR FC yari yatsinzwe ku mukino wa mbere na Goal Mahia imvura y’ibitego 5 ku busa. Ibyatumye irangiza imikino yo mu itsinda ifite umwenda w’ibitego 2 kuko yatsinze Vipers 2-1, na Garde Republicaine 3-1 mu gihe Vipers SC yo izigamye 3. Nubwo zombi zinganya amanota rero, Vipers sc iza ku mwanya wa kabiri kubera kuzigama ibitego 2.
Iyi kipe yo muri Uganda ifite amanota atandatu n’ibitego bitatu, aho kuri ubu inganya byose [amanota n’ibitego] na Rayon Sports yo mu Rwanda, ariko yo itarakina umukino wa nyuma izahuramo na Al-Hilal SC ku wa Gatandatu.
Rayon Sports izaba ikeneye inota cyangwa gutsinda, nk’uko bimeze kuri Al-Hilal SC, kugira ngo zombi zizamukane.
Gutsindwa uwo mukino kwa Rayon Sports kuri ubu izigamye ibitego bitatu, bivuze gusezererwa mu gihe kuri Al-Hilal SC byaterwa n’ibyo yatsinzwe kuko ubu izigamye bitandatu.
Gusa na none ku wa Gatanu hari imikino ishobora gukomeza imibare kurushaho, aho mu Itsinda B; Singida Black Stars ifite amanota atatu n’ibitego bibiri izahura na Simba SC ifite amanota abiri.
Jamus SC ikinamo Muhire Kevin izaba ikeneye gutsinda Mogadishu City yamaze gusezererwa kugira ngo yizere kuzamuka iyoboye Itsinda B.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *