skol
fortebet

APR FC yazanye umukinnyi ukomoka muri Brazil

Yanditswe: Tuesday 02, Jul 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC yazanye umukinnyi ukomoka muri Brazil witwa Juan Baptista ukina afasha ba rutahizamu kugira ngo azayikinire mu mwaka w’imikino utaha.

Sponsored Ad

Uyu mukinnyi wamaze kugera mu Rwanda,yagaragaye muri Stade Amahoro areba umukino APR FC yatsinzemo Police FC igitego 1-0,ikegukana igikombe cyo gutaha iyi stade.

Ikipe y’Ingabo z’igihugu ntabwo ishaka kongera kwitwara nabi ku mugabane w’Africa,ariyo mpamvu iri kugura abakinnyi benshi b’abanyamahanga.

Uyu akina hagati asatira izamu,akaba yakinaga mu cyiciro cya 4 muri Brazil ku myaka ye itagera kuri 23.

Kuri uyu mukino, yari yicaye iruhande rwa Daud Yussif nawe APR FC yaguze imukuye muri Ghana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa