skol

APR FC yemeye kugarura abanyamahanga izajya iha umukoro ukomeye

Yanditswe: Saturday 24, Dec 2022

featured-image

Umuyobozi [Chairman]w’Ikipe ya APR FC,Lt Gen Mubarakh Muganga, yemeje ko iyi kipe nisohokera u Rwanda, hazongerwamo abanyamahanga bo kuyifasha gushaka uko yagera kure mu mikino Nyafurika.
Ibi yabitangaje mu kiganiro kirambuye yagiranye na IGIHE nyuma yo gusoza igice cya mbere cya shampiyona y’u Rwanda.
Abajijwe ku byerekeye kugarura abanyamahanga,Lt Gen Mubarakh Muganga,yagize ati "....ku ruhando rw’Akarere cyangwa urundi tujya guhataniramo, ibyo ni byo rwose twatangiye gutekereza ko (…)

Umuyobozi [Chairman]w’Ikipe ya APR FC,Lt Gen Mubarakh Muganga, yemeje ko iyi kipe nisohokera u Rwanda, hazongerwamo abanyamahanga bo kuyifasha gushaka uko yagera kure mu mikino Nyafurika.

Ibi yabitangaje mu kiganiro kirambuye yagiranye na IGIHE nyuma yo gusoza igice cya mbere cya shampiyona y’u Rwanda.

Abajijwe ku byerekeye kugarura abanyamahanga,Lt Gen Mubarakh Muganga,yagize ati "....ku ruhando rw’Akarere cyangwa urundi tujya guhataniramo, ibyo ni byo rwose twatangiye gutekereza ko igihe cyose tuzashobora kubonera itike idutwara hanze, ntibizatubuza gushakamo amaraso yandi, umuntu umwe cyangwa babiri, tukajyana muri urwo rugamba rwo gushaka kure hashoboka, aho tugarukiye, wa mugani wa ya mvugo ngo ‘indege ntizima’, aho izajya izimira ubwo izajya izimana n’abanyamahanga bagende, tugaruke nk’Abanyarwanda.

Nitwongera tukayatsa ikagenda, twongere tubahe ‘lift’ cyangwa baduhe ‘lift’ ariko ni twe tubaha ‘lift’ kuko turi abakoresha. Tujyane muri urwo rugamba, aho duhagarariye bagende, tugaruke kuko twe mu Rwanda twumva politiki yo gukinisha abanyamahanga nka APR, iyo twarayisezereye."

Yakomeje agira ati "N’ubundi nka APR dukinisha Abanyarwanda kandi iyo myaka yose nta gikombe baradutwara niba nibuka neza,iyo batwaye batwara kimwe, dukinira bibiri. Uretse umwaka umwe w’impfabusa, ngira ngo 2019, wa Zlatko [Krimpotic], ni wo tutatwaye igikombe na kimwe mu mateka y’imyaka 28, ariko indi myaka yose, twahushaga iki, tugafata iki.

Mu Rwanda rero turavuga tuti tuzakomeza guha abana b’Abanyarwanda ayo mahirwe, nitujya mu ruhando mpuzamahanga turebe cyane aho umutoza avuga ngo ntabonye uyu n’ubundi turagaruka. Ni uko tumushakishe, nitumubona tumuzane, akine hanze hanyuma dutandukane tugarutse."

Imyaka 10 irashize APR FC yarashyizeho politiki yo gukinisha abakinnyi b’Abanyarwanda kuko abanyamahanga bayiherukamo mu mwaka wa 2012.

Icyakora nayo,umusaruro ku ruhando mpuzamahanga mu mikino ya CAF Champions League na CAF Confederation Cup warakendereye kuko intego yo kugera mu matsinda yaranze burundu kugeza ubu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa