skol
Kigali

APR FC yerekeje muri Maroc iri kumwe na kapiteni wayo Tuyisenge

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 3 December 2021

APR FC irahaguruka mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu, yerekeza muri Maroc gukina umukino wo kwishyura wa CAF Confederation Cup na RS Berkane,uteganyijwe ku cyumweru

Jacques Tuyisenge yajyanye na bagenzi be nubwo atazakina mu gihe Karera Hassan bivugwa ko yasanze umukunzi we muri Finland mu gihe Bonheur yasigaye kubera imvune.

Mu bajyanye n’iyi kipe harimo Byiringiro Lague wari ufite ubukwe kuri uyu wa Gatandatu n’umukunzi we Kelia.

Bitewe n’uko Morocco yafunze ikirere cyaby kubera Virus nshya ya COVID-19 yitwa Omicron, APR FC yahagurutse mu Rwanda n’indege yihariye ihita ibageza muri Maroc.

Ku cyumweru gishize nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu yakinaga umukino wayo ubanza wa CAF Confederation Cup na RS Berkane yo mu gihugu cya Morocco,warangiye nta kipe ibashije gutsinda igitego mu izamu ry’indi.

APR FC yahise ikomeza kubaka amateka yo kudatsindirwa mu Rwanda kuko mu mikino 04 ishize,nta kipe yo hanze y’u Rwanda irabasha kuyitsindira mu rugo

Uyu mukino wa APR FC na RS Berkane uzaba ku cyumweru saa 20:00’.


Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Real Madrid yatwaye Supercopa ikomeza kugwiza ibigwi ku isi...

Ikipe ya Real Madrid yaraye itsinze Athletic Bilbao ibitego 2-0 mu mukino...
17 January 2022 0

#AFCON2021:Equatorial Guinea ya 114 ku isi yakoze mu jisho Algeria yari...

Nyuma y’imikino 35 idatsindwa ndetse ishaka kuba igihugu cya mbere ku isi...
17 January 2022 0

Kiyovu Sports yananiwe guhagarika APR FC y’abakinnyi 10

Ikipe ya Kiyovu Sports yananiwe gutsinda APR FC yahawe ikarita itukura...
16 January 2022 0

Biravugwa: Rayon Sports yamaze kumvikana n’umutoza watoje Reims

Biravugwa ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze kumvikana n’umutoza watoje...
16 January 2022 0

Anthony Martial yateranye amagambo n’umutoza Rangnick

Rutahizamu Anthony Martial yasubije umutoza wa Manchester United, Ralf...
16 January 2022 0

Novak Djokovic wa mbere ku isi muri Tennis yirukanwe muri Australia

Umunya Serbia nimero ya mbere ku isi mu mukino wa Tennis yamaze gutsindwa...
16 January 2022 0