skol
Kigali

APR FC yirukanye abatoza ba Mukura VS baje kureba imyitozo yayo barabyanga

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 13 March 2022

Ikipe y’ingabo z’igihugu,APR FC,yaraye ikoreye imyitozo ya nyuma kuri stade ya Huye isanzwe ikiniraho Mukura VS barahura uyu munsi ariko inkuru yabayemo nuko abatoza b’iyi kipe y’i Huye baje kureba iyi myitozo basabwa gusohoka bakabyanga.

Mbere yo guhura n’ikipe ya Mukura Victory Sports ,mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiona y’icyiciro cya mbere utegerejwe kuri iki cyumweru kuri sitade mpuzamahanga ya Huye ku isaha yi saa cyenda zuzuye (15h00),APR FC yatiye iki kibuga ngo ihitoreze irabyemererwa ariko abatoza ba Mukura VS baje kureba iyo myitozo barasohorwa barabyanga bitera umwuka mubi.

Aba batoza ba Mukura VS barimo na Tony Hernandez baje gusohoka ariko babanje kubyanga,ibintu bikomeje gutera impaka mu bakunzi ba ruhago.

Bamwe bavuga ko ibyo aba batoza bakoze bari bafite ishingiro kuko Stade ari iyabo ndetse ntabwo muri shampiyona ari ngombwa ko witoreza ku kibuga cy’uwo muzahura.

Mu mikino nyafurika nka Champions League na Confederations Cup nibwo ikipe iba yemerewe gukorera imyitozo ku kibuga izakiniraho ku isaha umukino uzaberaho.

APR FC ariyo iyoboye urutonde rwa Shampiyona aho inganya amanota 44 n’ikipe ya Kiyovu Sports iyikurikiye.



Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

AS Kigali ishaka kwisubiza igikombe cy’Amahoro yageze ku mukino wa...

AS Kigali ifite igikombe giheruka cy’Amahoro yatwaye muri 2019 itsinze...
18 May 2022 0

"...ubu imikino tuzayakira"-Minisitiri w’Intebe avuga ku gukinira imikino...

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard,yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru...
18 May 2022 0

Masudi Djuma yarwanye n’umukinnyi we bose bahabwa ibihano bikarishye

Umutoza Masudi Irambona Djuma ufite izina rikomeye mu mupira w’amaguru muri...
18 May 2022 0

Reba ubwiza bwa Hoteli Real Madrid izacumbikamo mu Bufaransa igihe gukina...

Ikipe ya Real Madrid ntizacumbika i Paris ku mukino wa nyuma wa UEFA...
18 May 2022 0

"Mushimishe abanyarwanda nkuko ingabo zacu zibikora" - Lt Gen Mubarakh...

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 17 Gicurasi 2022, umuyobozi wa...
18 May 2022 1

Rwarutabura ufana Rayon Sports yakoze impanuka atabarwa ku isonga n’abafana...

Rwarutabura uzwi cyane nk’umufana Ukomeye wa Rayon Sports yakoze impanuka...
18 May 2022 0