APR FC yitegura AZAM FC yasuwe n’abayobozi bakuru b’Ingabo
Yanditswe: Wednesday 21, Aug 2024

Kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Kanama, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga, ndetse n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Major Gen. Vincent Nyakarundi, basuye ikipe ya APR FC i Shyorongi aho iri kwitegura umukino wo kwishyura wa Caf Champions League.
Iyi kipe irimo kwitegura umukino wo kwishyura wa CAF Champions League izakiramo Azam FC yo muri Tanzaniya ku wa Gatandatu tariki 24 Kanama 2024 kuri Sitade Amahoro.
Umuyobozi w’icyubahiro Gen. Mubarakh Muganga akaba yabwiye abakinnyi ko ubuyobozi bubari inyuma kandi ko bagomba gukoresha imbaraga zabo zose bagasezerera ikipe ya AZM FC mu mukino wo kwishyura.
Gen Mubarakh Muganga aherutse gusaba abakunzi ba APR FC kwihanganira umusaruro mubi bagize ku mukino ubanza batsinzwemo na AZM FC 1-0 muri Tanzaniya, abizeza ko umukino wo kwishyura bazegukana intsinzi ku kigero cya 110%.
Biteganyijwe ko Azam FC igera mu Rwanda ku wa Kane tariki 22 Kanama 2024 , igakorera imyiotozo kuri Stade Amahoro ku wa Gatanu.
Ikipe izakomeza hagati ya APR FC na AZAM FC mu ijonjora rya kabiri izahura n’ikipe izakomeza hagati ya JKU yo muri Zanzibar na Pyramids yo mu Misiri.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *