skol
fortebet

APR FC yuzuyemo amasura mashya yatangiye imyitozo

Yanditswe: Thursday 10, Aug 2017

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC yatangiye imyitozo ku munsi w’ejo taliki ya 09 Kanama aho benshi mu bakinnyi bayitabiriye ari abakinnyi bashya baturutse mu irerero ryayo abandi mu Isonga FC no hanze y’u Rwanda.
Mu bakinnyi bakoze imyitozo ku munsi w’ejo harimo 16 bashya bagizwe n’abakinnyi 10 bazamutse bavuye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC,ari bo Niyodusenga Emmanuel, Nshimiyimana Marc Govin, Songayingabo Shaffy, Buregeya Prince, Nyandwi Charles, Bakundukize Innocent, Ishimwe Fiston, Sindambiwe Protais (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC yatangiye imyitozo ku munsi w’ejo taliki ya 09 Kanama aho benshi mu bakinnyi bayitabiriye ari abakinnyi bashya baturutse mu irerero ryayo abandi mu Isonga FC no hanze y’u Rwanda.

Mu bakinnyi bakoze imyitozo ku munsi w’ejo harimo 16 bashya bagizwe n’abakinnyi 10 bazamutse bavuye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC,ari bo Niyodusenga Emmanuel, Nshimiyimana Marc Govin, Songayingabo Shaffy, Buregeya Prince, Nyandwi Charles, Bakundukize Innocent, Ishimwe Fiston, Sindambiwe Protais Nyirinkindi Saleh na Nshimiyumuremyi Gilbert.

Harimo kandi Martin Fabrice bakuye muri Kiyovu Sports n’abandi bakinnyi b’abanyarwanda biga muri Uganda ariko bakina umupira w’amaguru.Mu bakinnyi 3 baturutse mu isonga FC harimo Ishimwe Christian ukina ku ruhande ibumoso, Kitegetse Bogard ukina nka rutahizamu na Mucyo Aime Derrick ukina inyumaku ruhande rw’iburyo.

Nyuma y’imyitozo umutoza Jimmy Mulisa wa APR FC yatangarije Radio 10 ko abakinnyi bameze neza nubwo bavuye mu biruhuko ndetse yemeza ko intego ya APR FC nk’ibisanzwe ari ugutwara ibikombe.

Yagize ati “Imyitozo yari myiza urabona ko abakinnyi bakomeje gukora na nyuma ya shampiyona byantunguye. Ku mwitozo wa mbere kubona ukuntu abakinnyi bitwaye byanshimishije.Mu by’ukuri ntacyo ubuyobozi bwansabye gusa APR FC ni ugutwara ibikombe kuko APR FC n’ikigo kinini njyewe ndi umutoza ni icyifuzo cy’ikipe ariko nkuko mubizi ikipe ya APR FC yifuza kuzamura abakinnyi b’abanyarwanda hari abazamutse umwaka ushize nka Nshuti na Eric babonye ko bitwaye neza umwaka ushize babona aba bana nabo bazamuka nanjye biranshimishije nk’umutoza tuzareba abazaba bameze neza tuzakomezanya nabo.”

Umutoza Jimmy Mulisa yavuze kandi ko nubwo hari abakinnyi bagiye bitazica intego ze cyane ko benshi mu bagiye batakinaga uretse Rusheshangoga Michel na Sibomana Patrick babanzaga mu kibuga, mu gihe abandi barimo Ngando Omar, Faustin Usengimana na Rutanga Eric bo bari abasimbura.

Mu bakinnyi bagaragaye mu myitozo yo ku munsi w’ejo harimo Buteera Andrew utaherukaga mu kibuga kubera ibibazo by’imvune,Hakizimana Muhadjiri wavugwagaho ko agiye gusubira muri As Kigali cyane ko bizwi ko ariyo yamutije APR FC.Umunyezamu Ntaribi Steven niwe muzamu wenyine wagaragaye mu myitozo mu gihe Emery Mvuyekure bivugwa ko yaba yifuza kwerekeza hanze y’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa