
Amakipe y’ingabo z’igihugu mu mikino itandukanye irimo Umupira w’Amaguru, Basketball ndetse na Handball yashyiriweho abayobozi bashya bunganira abari bahari ku makipe amwe, mu gihe ahandi bashyizweho ngo basimbure abari basanzweho.
Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwemeje ko izi mpinduka zabayeho, aho mu ikipe y’umupira w’amaguru hazanywe abayobozi bashya barimo Lt Col Alphonse Muyango yagizwe umuyobozi ushinzwe ibikoresho, mu gihe Captain Deborah Muziranenge yagizwe umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’imari.
Thierry Hitimana wari umutoza wungirije yagizwe Diregiteri Tekinike ushinzwe by’umwihariko kwita ku makipe y’abato.
Amakuru IGIHE ifite ni uko uyu mutoza atumvikanaga n’umutoza mukuru w’ikipe, Darko Novic, aho yakomezaga gusaba ko yahindurwa kuko akenshi ngo amakuru yamuhaga atayemeraga bikarangira bidashyize heza ikipe atoza.
Mu zindi mpinduka zabaye mu makipe y’ingabo z’igihugu, Capt. Jacques Irankunda yagizwe Team Manager wa APR BBC y’abagabo, mu gihe Col Marie Claire Muragijimana yagizwe Chairman wa APR BBC y’abagore akungirizwa na Maj. Dinah Mutesi.
Muri Handball na ho hatanzwe abayobozi bashya, aho Lt. Col Jean Pierre Rwandayi yagizwe Chairman, Lt. Col Anastase Rukundo agirwa Visi Perezida, na ho Maj. Robert Kabirigi agirwa umunyamabanga mukuru.
Izi mpinduka zakozwe amakuru IGIHE ifite ni uko atari zo za nyuma kuko mu ikipe ya APR FC bivugwa ko hari n’indi myanya izashyirwaho mu buyobozi harimo Visi Perezida n’Umunyamabanga Mukuru.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *