skol
fortebet

Areruya Joseph ntabwo azitabira shampiyona y’igihugu

Yanditswe: Tuesday 20, Jun 2017

Sponsored Ad

Umusore Areruya Joseph uherutse gukora amateka yo kuba ariwe munyarwanda watsindiye ku mugabane w’I Burayi yatangarije ikinyamakuru Umuryango ko atazitabira shampiyona y’igihugu iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru kubera imyiteguro y’amarushanwa afite mu minsi iri imbere.
Amashampiyona y’ibihugu yose uko yakabaye ari ku ngengabihe y’impuzamashyirahamwe y’umukino wo gusiganwa ku magare ku isi aho abakinnyi bose n’ababigize umwuga berekeza mu bihugu byabo bagahatana.
Uyu musore yadutangarije ko (...)

Uyu musore yadutangarije ko atazaboneka kubera irushanwa azitabira muri Hongiriya ku wa kabiri taliki ya 27 Kamena.

Yagize ati “ntabwo nzitabira shampiyona y’igihugu kubera irushanwa dufite ku wa kabiri rizabera muri Hongiriya”.

Uretse uyu musore Mugisha Samuel nawe bazaba bari kumwe muri iri rushanwa aho aba bombi tutazababona I Kigali.

Biteganyijwe ko abasore 2 Adrien Niyonshuti Ukina nk’uwabigize umwuga mu ikipe ya Dimension Data muri Afurika y’epfo watwaye shampiyona y’igihugu umwaka mu gusiganwa umuntu ku giti cye Prologue na Valens Ndayisenga uheruka gutwara Tour du Rwanda ukina mu ikipe ya Tirol Cycling Team muri Autriche bazitabira iyi shampiyona.

Gahunda ya shampiyona y’igihugu yo gusiganwa ku magare ya 2017

Gusiganwa umuntu ku giti cye, tariki ya 24 Kamena 2017 i Nyamata

Ingimbi n’abakobwa: Km 25
Abakuru n’abatarengeje imyaka 23: Km 41,8

Ku cyumweru taliki ya 25 Kamena 2017

Isiganwa ryo mu muhanda: Ngoma – Kigali + kuzenguruka
Ingimbi n’abakobwa: Ngoma – Kigali, Km 99, 5
Abakuru n’abatarengeje imyaka 23: Ngoma – Kigali + kuzenguruka 7, Km187.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa