skol

Argentina yatanze ikiruhuko mu gihugu cyose mu kwishimira Igikombe cy’isi

Yanditswe: Tuesday 20, Dec 2022

featured-image

Guverinoma y’Argentine yatanze umunsi w’ikiruhuko kuri uyu wa Kabiri, mu rwego rwo kwishimira igikombe cy’Isi 2022 begukanye ku cyumweru batsinze Ubufaransa kuri penaliti 4-2.
Abafana ba Argentina nibo bishimye kurusha abandi ku isi kubera iki gikombe cy’isi batwaye nyuma y’imyaka 36 bacyirukaho.
Lionel Messi,umunyabigwi wabo yarakibahesheje agera ikirenge mu cya Diego Maradona na Kempes bari barabahesheje ibyo muri 1978 na 1986.
Uruvunganzoka rw’abantu rwuzuye i Buenos Aires,mu murwa (…)

Guverinoma y’Argentine yatanze umunsi w’ikiruhuko kuri uyu wa Kabiri, mu rwego rwo kwishimira igikombe cy’Isi 2022 begukanye ku cyumweru batsinze Ubufaransa kuri penaliti 4-2.

Abafana ba Argentina nibo bishimye kurusha abandi ku isi kubera iki gikombe cy’isi batwaye nyuma y’imyaka 36 bacyirukaho.

Lionel Messi,umunyabigwi wabo yarakibahesheje agera ikirenge mu cya Diego Maradona na Kempes bari barabahesheje ibyo muri 1978 na 1986.

Uruvunganzoka rw’abantu rwuzuye i Buenos Aires,mu murwa mukuru w’Argentina bategereje ko ikipe ihagera ngo bayakire bikomeye.

Iyi kipe iragera iwabo kuri uyu wa kabiri nyuma yo kwishimira mu mujyi wa Doha aho batwariye iki gikombe cy’isi.

Muri uyu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi wakiniwe kuri Lusail Stadium, ikipe y’igihugu ya Argentine yabanje ibitego 2-0 mu gice cya mbere hanyuma iza kubyishyurwa mu minota 11 ya nyuma.

Ibitego bya Argentine byatsinzwe na Messi ku munota wa 23 kuri penaliti yari ikorewe Di Maria watezwe na Dembele hanyuma igitego cya 2 gitsindwa na Di Maria ku munota wa 36 ndetse n’igitego cya 3 gitsindwa nanone na Messi ku munota wi 108.

Ibitego by’u Bufaransa byose byatsinzwe na Kylian Mbappe, ku munota wa 80 yatsinze icya 1 kuri Penaliti, ku munota wa 81 atsinda icya 2 ndetse no ku munota wa 118 atsinda igitego cya 3 nanone kuri penaliti.

Umukino warangiye amakipe yombi ajya muri penaliti, abakinnyi bose ba Argentine bateye penallti bazinjije naho abakinnyi b’u Bufaransa bahusha ebyiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa