skol

Argentine na Brésil byasabye akayabo ngo bijye gukinira muri Afurika y’Epfo

Yanditswe: Thursday 26, Mar 2026

featured-image

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Afurika y’Epfo, Hugo Broos, yahishuye ko Brésil na Argentine byasabye akayabo k’amafaranga kugira ngo bijye gukina imikino ya gicuti na Bafana Bafana muri icyo gihugu.

Ikipe y’Igihugu ya Afurika y’Epfo ‘Bafana Bafana’ izakina na Panama mu mikino ibiri ya gicuti yo kwitegura Igikombe cy’Isi cya 2026.

Umukino wa mbere uzabera i Durban ku wa 27 Werurwe mu gihe uwa kabiri uzaba ku wa 31 Werurwe muri Cape Town.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru agaruka kuri iyi mikino yombi, Broos yavuze ko yashakaga ko ikipe ye ihura n’amakipe akomeye muri Amerika, u Burayi na Aziya.

Gusa yahishuye ko Brésil yasabye miliyoni 5 z’Amadolari [miliyari 7,3 Frw) ngo ikinire na Bafana Bafana muri Afurika y’Epfo.

Ati “Lydia [Monyepao], Umuyobozi Mukuru wa SAFA yambwiye ko Brésil ishaka gukina natwe. Naravuze nti ‘byiza cyane. Kuki bitaba muri Gicurasi?’ Basabye miliyoni eshanu z’Amadolari kugira ngo baze. Mu mezi make ashize, na Argentine yashakaga ko dukinira muri Johannesburg. Yasabye miliyoni eshanu z’Amayero (miliyoni 8,4 Frw). Murabyumva, biroroshye kubivuga.”

Uyu mutoza ukomoka mu Bubiligi yanavuze ko nubwo bazakina na Panama ariko na yo hari icyo bazayiha.

Ati “Panama na yo ntabwo izazira ubuntu. Bazaza ariko ntabwo ari ubutembere cyangwa iki, oya. Uba ugomba kubishyura kugira ngo baze gukina iyo mikino yombi. SAFA yashyizemo imbaraga kugira ngo tubone Panama hano.”

Ku rundi ruhande, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Zambia, Keith Mweemba, aheruka kuvuga ko Argentine yabatumiye mu mukino wa gicuti uzaba ku wa 31 Werurwe ari yo izishyura byose.

Hugo Broos utoza Bafana Bafana yahishuye ko Argentine na Brésil byasabye akayabo ngo bijye gukinira muri Afurika y’Epfo

Argentine yasabye agera kuri miliyari 8 Frw kugira ngo ijye gukinira na Bafana Bafana muri Johannesburg

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa