skol
fortebet

ARPL :APR FC ntiyashoboye kwikura imbere ya Marines FC mu gihe AS Kigali yabonye amanota 3 ya mbere

Yanditswe: Saturday 14, Oct 2017

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC ntiyashoboye kubona amanota 3 ku mukino wa kabiri wa shampiyona y’u Rwanda aho yanganyije na FC Marines mu gihe AS Kigali yo yabonye amanota yayo ya mbere mu gihe Amagaju akomeje kuyobora urutonde rw’agateganyo. Nubwo yakomwe mu nkokora n’imvura nyinshi yaguye kuri Stade Umuganda ndetse bikaba ngombwa ko bahagarika umukino, ikipe ya APR FC ntiyabashije kubona amanota atatu kuko yanganyije 1-1 n’ikipe ya Marines FC ndetse ikipe ya Marines FC niyo yabanje gufungura amazamu ku (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC ntiyashoboye kubona amanota 3 ku mukino wa kabiri wa shampiyona y’u Rwanda aho yanganyije na FC Marines mu gihe AS Kigali yo yabonye amanota yayo ya mbere mu gihe Amagaju akomeje kuyobora urutonde rw’agateganyo.

Nubwo yakomwe mu nkokora n’imvura nyinshi yaguye kuri Stade Umuganda ndetse bikaba ngombwa ko bahagarika umukino, ikipe ya APR FC ntiyabashije kubona amanota atatu kuko yanganyije 1-1 n’ikipe ya Marines FC ndetse ikipe ya Marines FC niyo yabanje gufungura amazamu ku munota wa kane w’umukino igitego cyatsinzwe na Bahame Arafat kiza kwishyurwa na Bizimana Djihad ku munota wa 19.

Ku rundi ruhande ikipe ya AS Kigali yabonye amanota 3 yayo ya mbere nyuma yo kunganya na Rayon Sports ku munsi wa mbere wa shampiyona 1-1,yatsinze ikipe ya Miloplast FC ibitego 2-0 byatsinzwe na Ndarusanze Jean Claude na Ngama Emmanuel.

Ikipe y’Amagaju ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 6 ndetse n’ibitego 4 izigamye, nyuma yo gutsinda ikipe ya Kirehe FC ibitego 2-0, byatsinzwe na Amani Mugisho na Ndikumana Tresor.

Uko imikino yagenze Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Ukwakira:
Marines FC 1-1 APR FC
Amagaju FC 2-0 Kirehe FC
Espoir FC 1-1 Etincelles FC
AS Kigali 2-0 Miroplast FC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa