skol
fortebet

Arsenal igiye gukuba kane umushahara w’umukinnyi wayo uhagaze neza kurusha abandi itunze

Yanditswe: Tuesday 22, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Arsenal yiteguye gukuba kane umushahara w’umusore wayo ukina asatira Bukayo Saka kugira ngo ishimangire ko ari umwe mu bakinnyi bayo bakomeye.
Uyu mukinyi w’imyaka 20 w’Ubwongereza, kuri ubu ahabwa umushahara w’ibihumbi 30.000 by’amapawundi buri cyumweru,akaba umwe mu bakinnyi bahembwa make kuri Emirates.
Ariko ubu, iyi kipe iritegura kumuha amasezerano mashya aho buri cyumweru agiye kuzajya ahembwa akayabo k’ibihumbi 125,000 by’amapawundi kugira ngo ahagarike ibitekerezo byose byo kuba (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Arsenal yiteguye gukuba kane umushahara w’umusore wayo ukina asatira Bukayo Saka kugira ngo ishimangire ko ari umwe mu bakinnyi bayo bakomeye.

Uyu mukinyi w’imyaka 20 w’Ubwongereza, kuri ubu ahabwa umushahara w’ibihumbi 30.000 by’amapawundi buri cyumweru,akaba umwe mu bakinnyi bahembwa make kuri Emirates.

Ariko ubu, iyi kipe iritegura kumuha amasezerano mashya aho buri cyumweru agiye kuzajya ahembwa akayabo k’ibihumbi 125,000 by’amapawundi kugira ngo ahagarike ibitekerezo byose byo kuba yayivamo.

Umutoza Mikel Arteta arashaka kugumana Saka igihe kirekire, kandi yabwiye iyi kipe ko aricyo cyifuzo cye cya mbere.

Kandi ibyo bizasobanura kuzamura umushahara munini uyu musore ukiri muto ukina aca ku mpande ubu akaba ari umwe mu bakinnyi ba mbere bahagaze neza mu mupira w’amaguru w’Ubwongereza.

Abahagarariye Saka bamaze kumenyeshwa ko Arsenal yiteguye kwicarana nabo bakaganira ku masezerano mashya mu gihe shampiyona izaba irangiye.

Saka yaherukaga gusinya andi masezerano aho asigaranye imyaka 2 yo gukinira Arsenal.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa