skol
fortebet

Arsenal irashaka kugura abakinnyi 6 barimo abo imaze igihe kinini yifuza

Yanditswe: Friday 16, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Mu gihe isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi ku isi ririmbanyije,ikipe ya Arsenal ikunze kunengwa na benshi uko yitwara ku isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi iri gutegura gusinyisha abakinnyi 6 barimo abo imaze iminsi irambagiza.

Sponsored Ad

Nyuma yo kugura Nuno Tavares ukina yugarira,Arsenal ifite gahunda yo kugura abakinnyi 6 bashya barimo Ben White,Ruben Neves,Hussem Aouar n’abandi.

Arteta utoza Arsenal,arashaka kwikosora akava ku mwanya wa 8 yarangirijeho umwaka ushize akaba yaza mu makipe 4 ya mbere ari nayo mpamvu ari gukora ibishoboka byose ngo yigaragaze ku isoko.

Mu bwugarizi arashaka kuzana Ben White ukinira Brighton kuri miliyoni zishobora kugera kuri 50 z’amapawundi nyuma yo kurekura William Saliba na David Luiz.

Mu kibuga hagati,Arsenal irifuza kugura umukinnyi wa Anderlecht witwa Albert Sambi Lokonga na Ruben Neves wa Wolves.

Iyi kipe kandi irifuza umukinnyi wo hagati wa Lyon witwa Houssem Aouar banifuje no mu mwaka ushize bikanga gusa uyu mukinnyi arifuzwa na Tottenham.

Ikipe ya Arsenal kandi irifuza umunyezamu wa Sheffield United witwa Aaron Ramsdale kugira ngo aze gufatanya na Bernd Leno.Uyu munyezamu nataboneka Arsenal izarwana no kubona Sam Johnstone wa West Bromo.

Hari andi makuru avuga ko Arsenal itegereje kubona umukiriya wa Alexandre Lacazette hanyuma ikagura rutahizamu Tammy Abraham wa Chelsea.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa