skol
fortebet

Arsenal irashaka kugurisha Lacazette kugira ngo izane rutahizamu wa Chelsea

Yanditswe: Saturday 24, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Arsenal irashaka kuzana rutahizamu mushya usimbura Lacazette ariyo mpamvu yagiye muri Chelsea gutira Tammy Abraham kugira ngo azibe iki cyuho cya Lacazette w’imyaka 30 bazagurisha.
Lacazette ari mu mwaka we wa nyuma w’amasezerano ariyo mpamvu Arsenal ishaka kumugurisha cyane ko anahembwa amafaranga menshi angana n’ibihumbi 175 by’amapawundi ku cyumweru.
Arsenal yanze kongerera amasezerano n’umushahara Lacazzete kubera gutinya ibyayibayeho kuri Mesut Ozil na Pierre-Emerick Aubameyang. (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Arsenal irashaka kuzana rutahizamu mushya usimbura Lacazette ariyo mpamvu yagiye muri Chelsea gutira Tammy Abraham kugira ngo azibe iki cyuho cya Lacazette w’imyaka 30 bazagurisha.

Lacazette ari mu mwaka we wa nyuma w’amasezerano ariyo mpamvu Arsenal ishaka kumugurisha cyane ko anahembwa amafaranga menshi angana n’ibihumbi 175 by’amapawundi ku cyumweru.

Arsenal yanze kongerera amasezerano n’umushahara Lacazzete kubera gutinya ibyayibayeho kuri Mesut Ozil na Pierre-Emerick Aubameyang.

Arsenal irashaka ikipe itanga miliyoni 15 z’amapawundi kugira ngo yegukane Lacazette hanyuma nayo itire Tammy Abraham utarahawe umwanya muri Chelsea.

Nihabura umuguzi,Arsenal izagumana Lacazette umwaka we wa nyuma akomeza kungiriza Pierre-Emerick Aubameyang ku bukapiteni.

Arsenal yaguze miliyoni £52 Lacazette imukuye muri Lyon muri 2017 ndetse uyu mukinnyi yitwaye neza mu myaka 4 amaze ayikinira.

Abakinnyi nka Sead Kolasinac, Reiss Nelson na Eddie Nketiah nabo bazarangiza amasezerano yabo muri Arsenal muri 2022.

Arsenal imaze kugura abakinnyi barimo Albert Sambi Lokonga na Nuno Tavares ndetse isigaje kurangizanya na Ben White wa Brighton.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa