Arsenal iri gushaka umukinnyi ukomeye wo gusimbura Gabriel Jesus wabazwe
Yanditswe: Monday 12, Dec 2022
Ikipe ya Arsenal yinjiye mu rugamba rwo gusinyisha rutahizamu wa Atletico Madrid,Joao Felix mu kwezi kwa mbere kugira ngo asimbure Gabriel Jesus wavunikiye mu gikombe cy’isi.
Mikel Arteta ushaka kwegukana igikombe cya shampiyona,ari gushaka uko yaziba icyuho cya Gabriel Jesus wavunitse ariyo mpamvu yahanze amaso Felix ushaka kuva muri Atletico Madrid.
Arsenal iracyari ku mwanya wa mbere aho irusha amanota 5 Manchester City ya kabiri gusa ifite akazi gakomeye cyane kuko n’agace ka mbere (…)
Ikipe ya Arsenal yinjiye mu rugamba rwo gusinyisha rutahizamu wa Atletico Madrid,Joao Felix mu kwezi kwa mbere kugira ngo asimbure Gabriel Jesus wavunikiye mu gikombe cy’isi.
Mikel Arteta ushaka kwegukana igikombe cya shampiyona,ari gushaka uko yaziba icyuho cya Gabriel Jesus wavunitse ariyo mpamvu yahanze amaso Felix ushaka kuva muri Atletico Madrid.
Arsenal iracyari ku mwanya wa mbere aho irusha amanota 5 Manchester City ya kabiri gusa ifite akazi gakomeye cyane kuko n’agace ka mbere ka shampiyona katararangira.
Jesus azamara amezi 3 adakina ariyo mpamvu Arsenal iri kubira icyuya kugira ngo ibone umusimbura we.
Ikinyamakuru AS cyo muri Espagne cyanditse ko Arsenal ishaka cyane uyu Felix wigaragaje mu gikombe cy’isi hamwe na Portugal.
Uyu mukinnyi ntabwo yifuza kuguma muri Atletico Madrid kubera ko itamuha umwanya uhagije ndetse uyu ngo ntameranye neza n’umutoza we Diego Simeone.
Ubuyobozi bw’iyi kipe bwavuze ko bushaka ko uyu mukinnyi agenda ariko ishobora kuzamuhendaho.
Felix yabaye umukinnyi wa 4 uhenze mu mateka y’isi ubwo yagurwaga muri Benfica miliyoni 113 muri 2019.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *