skol
fortebet

Arsenal iri gutanga miliyoni zirenga 70 z’amayero kuri Rutahizamu uri kwifuzwa na benshi

Yanditswe: Tuesday 04, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Amakuru aravuga ko Arsenal yashyize imbaraga nyinshi cyane mu kubona rutahizamu wa Fiorentina, Dusan Vlahovic,ndetse akayabo iri gutanga iyi kipe ya Serie A iri hafi kukemera.
Ikinyamakuru cyo mu Butaliyani,La Gazetta Dello Sport,cyaanditse ko Arsenal yamaze gutanga miliyoni 55z’amayero mu ikipe ya Fiorentina ishaka uyu Dušan Vlahovic, yongeyeho Lucas Torreira watijwe muri iyi kipe ubarirwa miliyoni 15 z’amayero.
Biragaragara ko Arsenal ifite ubushake bwo gusinyisha Vlahovic, kandi abafana (...)

Sponsored Ad

Amakuru aravuga ko Arsenal yashyize imbaraga nyinshi cyane mu kubona rutahizamu wa Fiorentina, Dusan Vlahovic,ndetse akayabo iri gutanga iyi kipe ya Serie A iri hafi kukemera.

Ikinyamakuru cyo mu Butaliyani,La Gazetta Dello Sport,cyaanditse ko Arsenal yamaze gutanga miliyoni 55z’amayero mu ikipe ya Fiorentina ishaka uyu Dušan Vlahovic, yongeyeho Lucas Torreira watijwe muri iyi kipe ubarirwa miliyoni 15 z’amayero.

Biragaragara ko Arsenal ifite ubushake bwo gusinyisha Vlahovic, kandi abafana bayo barifuza ko imugura kuko afite impano itangaje.

Nubwo uyu mukinnyi Vlahovic yanze kongerera iyi kipe amasezerano,ntabwo yifuza kugenda muri uku kwezi kwa Mutarama,ashobora gutegereza mu mpeshyi.

Arsenal iri gushaka uko yamwegukana hakiri kare kuko urutonde rw’amakipe amwifuza ni rurerure kuko uyu musore ukomoka muri Serbia afite impano idasanzwe imbere y’izamu.

Vlahovic ashobora kuba umusimbura mwiza wa Pierre-Emerick Aubameyang wamaze gutakarizwa icyizere na Mikel Arteta kubera imyitwarire mibi ndetse na Lacazette nta gahunda ihari yo kumwongerera amasezerano.

Mu mwaka wa 2020/21 muri Serie A,Dušan Vlahovic yatsinze ibitego 21 mu mikino 37. Muri uyu mwaka wa 2021/2022 amaze gutsinda ibitego 16 mu mikino 19.

Mu bandi bakinnyi Arsenal iri kwifuza muri uku kwezi kwa mbere harimo Alexander Isak wa Real Sociedad ndetse ngo uyu we biri hafi ndetse irifuza gutira Georginio Wijnardum wa PSG.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa