Arsenal yabonye amanota atatu yingenzi mbere yo gusura Man City
Yanditswe: Monday 16, Sep 2024

Mu mukino wahuje Arsenal na Tottenham ku munsi wa kane wa shapiyona y’uBwongereza ,Arsenal yabonye amanota atatu , itsinze igitego 1-0, byongera ikizere mbere y’uko ijya ku kibuga cya Man City ku munsi wa gatanu wa Shampiyona.
Ni igitego cyabonetse mu gice cya kabiri gitsinzwe na Gabriel ku mupira wari uvuye muri koruneri utewe na Bukayo Saka.
Arsenal yaburaga abakinnyi barimo kapiteni wayo Martin Ødeegard wagize imvune ndetse na Declan Rice wabonye ikarita itukura.
Nyuma yo kubona amanota atatu umutoza wa Arsenal Mikel Arteta yagize ibyo atangaza.
Yagize ati” Ntakindi gisobanuro twarikugira ,twagombaga gutsinda uko twabikora kose twagombaga kubona amanita atatu”.
Arteta kandi yavuze ku mukinnyi we Jurrien Timber .
Yagize ati” Timber yari umuntu udasanzwe kuri uyu mukino, yamaze umwaka ari hanze , ntago yigeze akina umukino n’umwe ariko bamenye uko abyitwaramo.”
Umutoza wa Arsenal kandi yabajijwe kuri Saka wasohotse yagize imvune.
Yagize ati “ Saka ntago yari afite ubushobozi bwo gukomeza gukina ,ntago nigeze menya impamvu yanyayo ikibazo yari agize ariko ntago yari gukomeza” kuri Odegard turacyategereje ntago birajya mu buryo neza”.
Uyu mukino watumye ikipe ya Arsenal ijya ku mwanya wa kabiri n’amanota 10, irushwa abiri na Manchester City ya mbere nyuma y’imikino ine imaze gukinwa.
Ku munsi wa gatanu wa shampiyona aya makipe yombi azahurira ku kibuga cya Man City tariki 22 Nzeri Saa 17:30h.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *