skol
fortebet

Arsenal yafashe umwanzuro ukomeye kugira ngo yegukane Gabriel Jesus

Yanditswe: Sunday 05, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Arsenal yiyemeje gukuba kabiri umushahara wa Gabriel Jesus ukagera ku bihumbi 200.000 by’amapawundi buri cyumweru kugira ngo ayerekezemo cyane ko we yashakaga kujya mu ikipe izakina Champions League.
Kuri ubu,uyu rutahizamu ukomoka muri Brazil ari mu kazi mpuzamahanga, ariko abayobozi ba Manchester City barateganya kuvugana n’abamuhagarariye mu minsi mike iri imbere.
Ikipe ya Arsenal ntabwo yigeze ihisha ko yifuza rutahizamu Jesus w’imyaka 25, kandi imaze kugirana ibiganiro (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Arsenal yiyemeje gukuba kabiri umushahara wa Gabriel Jesus ukagera ku bihumbi 200.000 by’amapawundi buri cyumweru kugira ngo ayerekezemo cyane ko we yashakaga kujya mu ikipe izakina Champions League.

Kuri ubu,uyu rutahizamu ukomoka muri Brazil ari mu kazi mpuzamahanga, ariko abayobozi ba Manchester City barateganya kuvugana n’abamuhagarariye mu minsi mike iri imbere.

Ikipe ya Arsenal ntabwo yigeze ihisha ko yifuza rutahizamu Jesus w’imyaka 25, kandi imaze kugirana ibiganiro n’umuhagarariye Marcelo Pettinati.

Nubwo Gunners yabuze itike ya Champions League ku munsi wanyuma, uyu mukinnyi ngo aracyashishikajwe no kwerekeza kuri Emirates.

Jesus kandi arifuzwa n’amakipe yo muri Espagne no mu Butaliyani, ariko Arsenal niyo iri kumuha akayabo kuko ishaka kumukubira 2 umushahara yahabwaga buri cyumweru muri City hakiyongereyeho n’uduhimbazamusyi.

Muri City yahabwaga umushahara w’ibihumbi 110.000 buri cyumweru, kandi yari afitanye umubano mwiza na Mikel Arteta igihe yari umwungiriza wa Pep Guardiola.

Jesus yatwaye ibikombe icyenda bikomeye kuva yakwinjira muri City avuye muri Palmeiras kuri miliyoni 28 z’ama pawundi muri 2017, ariko azi ko kuza kwa Erling Haaland bishobora kumubuza wo gukina mu mwaka w’imikino utaha.

Asigaje amezi 12 gusa ku masezerano ye kandi Guardiola aracyamukunda ariko kandi ngo ntabwo azaitambika mu nzira z’uyu musore niba ashaka kugenda.

Ikipe ya City izasaba hafi miliyoni 50 z’amapawundi kuri uyu mukinnyi,amafaranga angana nayo bari gusaba Newcastle kwishyura kuri Nathan Ake ishaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa