skol
Kigali

Arsenal yaguze myugariro wa miliyoni 50 z’amapawundi bwa mbere mu mateka yayo

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 16 July 2021

Ikipe ya Arsenal yamaze kumvikana na Brighton and Hove Albion kuri myugariro wayo Ben White w’imyaka 23 yemera kuyishyura amafaranga yose yashakaga angana na miliyoni 50 z’amapawundi.


Arsenal yari yarwanye inkundura ngo ibone uyu myugariro aho yahereye kuri miliyoni 40 z’amapawundi barayanga hanyuma ijya kuri 42 nayo barayanga birangira yujuje 50.

Uyu abaye umwe mu ba myugariro bahenze kurusha abandi bose mu bongereza nyuma y’abarimo Harry Maguire na Wan Bissaka banganyije.

Ibyo Arsenal igomba kumwishyura babyumvikanyeho igisigaye nuko Ben White akora ikizamini cy’ubuzima.White azasinya amasezerano y’imyaka 5 muri Arsenal.

Uyu mukinnyi azasinya anakore ikizamini cy’ubuzima ubwo azaba avuye mu biruhuko yahawe nyuma ya Euro 2020.

Ben White ntiyigeze akina umukino n’umwe muri Euro 2020 nubwo ari mu bakinnyi bahamagawe mu ikipe y’Ubwongereza asimbuye Trent Alexander-Arnold wavunitse.

Arsenal yatsinze Chelsea nayo yamwifuje bwa nyuma ariko isanga uyu mukinnyi ari hafi kumvikana n’umukeba.

Icyakora uyu myugariro nta bunararibonye afite kuko mu myaka 3 ishize yakinaga mu cyiciro cya 3 muri Newport County.Yanatijwe no muri Leeds United.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Cristiano Ronaldo yabwiye amagambo akomeye abafana ba United nyuma yo...

Umunyabigwi wa Manchester United,Cristiano Ronaldo yabwiye abafana ba...
25 October 2021 0

Inkweto Micheal Jordan yakinanye bwa mbere muri NBA zaguzwe akayabo...

Inkweto zambawe n’icyamamare muri Basketball Michael Jordan zaguzwe ku...
25 October 2021 0

Agahinda k’umugore wa Kobe Bryant wamenye iby’urupfu rw’umugabo we ku mbuga...

Vanessa Bryant, umupfakazi wa Kobe Bryant, yavuze ko yamenye iby’urupfu...
25 October 2021 0

Uko byiriwe mu mikino: AS Kigali yasezerewe na Motema Pembe,Real Madrid...

Kuri iki cyumweru habaye imikino itandukanye yaba mu marushanwa ya CAF...
24 October 2021 0

Umutoza Soskjaer yahaye ubutumwa bukomeye abakinnyi ba United mbere yo...

Umutoza wa Manchester United,Ole Gunnar Solskjaer yahaye abakinnyi be...
24 October 2021 0

Hatangajwe amagambo akomeye Cristiano Ronaldo yabwiye bagenzi be...

Kuwa 3 w’iki cyumweru nibwo United yatunguranye itsinda Atalanta ibitego 3-2...
24 October 2021 0