skol
fortebet

Arsenal yaguze umukinnyi wo hagati wigaragaje cyane muri Portugal

Yanditswe: Friday 17, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya FC Porto yatangaje ko yamaze kumvikana na Arsenal, kuyigurisha Fábio Daniel Ferreira Vieira, umunya-Portugal w’imyaka 22 ukina hagati mu kibuga afasha ba rutahizamu.
Uyu musore watangiye kumenyekana no kwigaragaza umwaka ushize,yakoze ku mutima Arteta ahita asaba abamukuriye barimo na Edu kumuzana.
Vieira yaguzwe miliyoni 35 z’amayero zishobora kuziyongera zikaba 40 igihe yahesha ibikombe Arsenal.
Uyu musore yabanje mu kibuga inshuro 15 muri 27 yakiniye FC Porto mu mwaka w’imikino (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya FC Porto yatangaje ko yamaze kumvikana na Arsenal, kuyigurisha Fábio Daniel Ferreira Vieira, umunya-Portugal w’imyaka 22 ukina hagati mu kibuga afasha ba rutahizamu.

Uyu musore watangiye kumenyekana no kwigaragaza umwaka ushize,yakoze ku mutima Arteta ahita asaba abamukuriye barimo na Edu kumuzana.

Vieira yaguzwe miliyoni 35 z’amayero zishobora kuziyongera zikaba 40 igihe yahesha ibikombe Arsenal.

Uyu musore yabanje mu kibuga inshuro 15 muri 27 yakiniye FC Porto mu mwaka w’imikino ushize ayitsindira ibitego 6 ndetse anatanga imipira yavuyemo ibitego 14 byanatumye yegukana igikombe cya shampiyona.

Nta mukinnyi wa Arsenal wagize uruhare mu kurema ibitego byinshi mu mwaka w’imikino ushize waruhije uyu musore muto.

Itangazo ryatanzwe na FC Porto muri iki gitondo ryemeje ko Mikel Arteta yaguze umukinnyi wa kabiri muri iyi mpeshyi.

Iyi kipe yatangaje iti: "Twumvikanye na Arsenal FC ku masezerano yo kugura burundu umukinnyi w’umupira wamaguru wabigize umwuga Fabio Vieira kuri miliyoni mirongo ine z’ama euro),muri yo,miliyoni eshanu z’ama euro, zizishyurwa bitewe n’ibizagerwaho muri siporo. "

Ariko, iyi kipe yo muri Porutugali yakomeje yerekana ko bakomeje kuganira na Arsenal mu kurangiza burundu aya masezerano.Biteganyijwe ko kumvikana byose birarangira mu minsi iri imbere.

Arsenal yizeye ko amasezerano na Vieira azarangiza gusinywa muri wikendi.

Uyu musore ukina hagati, yifuzwaga kandi na Tottenham, Manchester United na Liverpool.

Vieira yakinnye imikino yose hamwe 76 mu ikipe ya mbere ya Porto nyuma yo kuzamurwa mu ishuri ry’iyi kipe, atsinda ibitego 10 ndetse atanga imipira 18 yavuyemo ibitego.

Uyu agiye guhanganira umwanya na Emile Smith Rowe na Martin Odegaard bose bakina umwanya w’inyuma ya rutahizamu [10] akinaho.

Uyu mukinnyi ukomoka muri Portugal asanze umukinnyi w’imyaka 19 ukomoka muri Brazil Marquinhos uheruka gusinyira Gunners mu minsi ishize.

Arsenal irifuza abandi bakinnyi 2 bakomeye barimo Gabriel Jesus bivugwa ko biri hafi kurangira na Youri Tielmans bamaze igihe kinini baganira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa