skol
fortebet

Arsenal yandagajwe abafana bayo basabira Wenger kwirukanwa

Yanditswe: Saturday 18, Mar 2017

Sponsored Ad

Umukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona y’Abongereza ’’Premier League’’ usize ikipe ya Arsenal yandagajwe na West Bromwich Albion iyitsinda ibitego 3-1 bishyira Arsenal ku mwanya wa gatanu, abafana bazamura ibyapa bisabira umutoza Arsene Wenger kwirukanwa.
Arseanal yatunguriwe kuri The Hawthorns, ikibuga cy’ikipe ya West Bromwich, ihatsindirwa ibitego bitatu kuri kimwe imbere y’abafana barenga ibihumbi makumyabiri na bine barebye uyu mukino. West Bromwich niyo yabanje gufungura amazamu ku gitego (...)

Sponsored Ad

Umukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona y’Abongereza ’’Premier League’’ usize ikipe ya Arsenal yandagajwe na West Bromwich Albion iyitsinda ibitego 3-1 bishyira Arsenal ku mwanya wa gatanu, abafana bazamura ibyapa bisabira umutoza Arsene Wenger kwirukanwa.

Arseanal yatunguriwe kuri The Hawthorns, ikibuga cy’ikipe ya West Bromwich, ihatsindirwa ibitego bitatu kuri kimwe imbere y’abafana barenga ibihumbi makumyabiri na bine barebye uyu mukino. West Bromwich niyo yabanje gufungura amazamu ku gitego Craig Dawson yatsindishije umutwe ku munota wa cumi na kabiri (12), cyaje kwishyurwa na Alexis Sanchez nyuma y’iminota itatu gusa, binatuma igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe, aho Arsenal yanabuze umuzamu Petr Cech wavunitse, asimburwa na Ospina.

Igice cya kabiri, ikipe ya West Bromwich Albion yari iri hejuru cyane ugereranije n’uburyo Arsenal yakinaga, byaje no gutuma Hal Robson-Kanu abona igitego cya kabiri ku ruhande rw’ikipe ya west Bromwich ku munota wa 55 gusa, hari ku mupira we wa kabiri yari afasheho nyuma yo kwinjira mu kibuga asimbuye.

Arsenal itahiriwe n’igice cya kabiri cy’umukino yaje kongera gutsindwa ikindi gitego ku munota wa mirongo irindwi na gatanu w’umukino cyatsinzwe neza na Craig Dawson watsindaga igitego cye kabiri muri uyu mukino.

Umukino waje kurangira Arsenal itsinzwe ibitego 3-1 biyishyira ku mwanya gatanu n’amanota mirongo itanu (50), amanota atanu inyuma y’ikipe ya kane n’ubwo bafite ikirarane, abafana bazamura ibitambaro n’ibyapa basabira Arsene Wenger gusezererwa nyuma y’imyaka igera kuri 13 adahesha iyi kipe igikombe cya Shampiyona bakaba n’ibyishimo barabibuze.

Uretse ibi byaba, kuri Hawthorns, ikibuga cya West Bromwich Albion, hagaragaye indege imwe yamagana umutoza Wenger ndetse n’iyindi yamagana umuyobozi wa Arsenal mu gihe kandi abafana banakomereye, bakavugiriza induru umutoza Wenger ubwo yasimbuzaga Alexis Sanchez habura iminota 12 ngo umukino urangire.

Src: Ruhago yacu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa