skol
fortebet

Arsenal yatangaje abakinnyi bayo bagiye kuza mu Rwanda bakurikiye David Luiz

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Sunday 13, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Umuyobozi wa Arsenal ushinzwe ubucuruzi witwa Peter Silverstone wazanye na myugariro David Luiz mu Rwanda yatangaje ko bafashe umwanzuro wo kuzana bamwe mu bakinnyi batatu b’ikipe nkuru y’abagore ikomeye kurusha izindi mu Bwongereza.

Peter Silverstone yatangaje ko nyuma ya David Luiz,bamwe mu bakinnyi bakomeye b’ikipe ya Arsenal y’abagore bazaza mu Rwanda muri gahunda y’ubufatanye Arsenal ifitanye n’u Rwanda.

Ibi Silverstone yaraye abitangarije abanyamakuru mu kiganiro bagiranye na David Luiz ati “Ndabizi mutegereje Mesut Ozil,Auba,Lacazette kugira ngo baze mu biruhuko bari kumwe na David Luiz ariko hagiye kuza abakinnyi 3 bakina mu ikipe nkuru y’abagore.Dufite ikipe ikomeye y’abagore yatwaye igikombe cya shampiyona ishize.”

Arsenal y’abagore ifite abakinnyi bakomeye barimo rutahizamu Viviane Miedemma,Jill Roord,Beth Mead,Leah Williamson,Katie McCabe, Daniëlle van de Donk n’abandi.

Uyu muyobozi wa Arsenal ntiyigeze avuga amazina y’abakinnyi bazaza gusa yavuze ko kubera ko u Rwanda ruha agaciro gakomeye abakobwa nabagore bikwiriye ko n’ikipe y’abagore isura u Rwanda.

Abakinnyi 3 bo mu ikipe nkuru y’abagore ya Arsenal nibo bazakurikiraho gusura u Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa