skol
fortebet

Arsenal yatangiriye mu bicu shampiyona y’Ubwongereza

Yanditswe: Saturday 06, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza Mikel Arteta yavuze ko ikipe ye ya Arsenal "ifite inzara "nyuma yo gutangira neza Premier League 2022-23 itsinda Crystal Palace ibitego 2-0 mu mukino wari ukomeye kuri Selhurst Park.
Ikipe ya Gunners yitwaye neza mu mikino itegura shampiyona ndetse yatangiye umukino wo kuri uyu wa Gatanu itsinda hakiri ubwo Gabriel Martinelli yatsindaga n’umutwe ku munota wa 20 ku mupira mwiza yahawe n’umukinnyi mushya Oleksandr Zinchenko.
Byatwaye Palace igice cya mbere cyose kugira ngo igaruke mu (...)

Sponsored Ad

Umutoza Mikel Arteta yavuze ko ikipe ye ya Arsenal "ifite inzara "nyuma yo gutangira neza Premier League 2022-23 itsinda Crystal Palace ibitego 2-0 mu mukino wari ukomeye kuri Selhurst Park.

Ikipe ya Gunners yitwaye neza mu mikino itegura shampiyona ndetse yatangiye umukino wo kuri uyu wa Gatanu itsinda hakiri ubwo Gabriel Martinelli yatsindaga n’umutwe ku munota wa 20 ku mupira mwiza yahawe n’umukinnyi mushya Oleksandr Zinchenko.

Byatwaye Palace igice cya mbere cyose kugira ngo igaruke mu mukino, ariko bamaze kumenyera Odsonne Edouard yasigaranye n’umunyezamu Aaron Ramsdale ariko ananirwa kumutsinda ari nako byagenze ku mutwe wa Joachim Andersen.

Eagles yasatiriye bikomeye Arsenal mu gice cya kabiri ariko Arsenal ni yo yongeye kubona urushundura,ubwo ku munota wa 85, Marc Guehi yitsindaga igitego ku mupira mwiza wari utewe mu rubuga rw’amahina na Bukayo Saka

Arteta yabwiye abanyamakuru nyuma y’umukino ati: "Nagize ibyiyumvo mu byumweru bike bya mbere ubwo abahungu batangira imikino yo kwitegura shampiyona.Bariteguye, basa n’abashonje, bafite iyo mitekerereze ko bashaka gutsinda."

Ikipe yaje hano ije gukina uko twifuza gukina - twabaruhije, twabateje ibibazo, mu by’ukuri twari mu mukino kandi dukaze kuva mu ntangiriro. Hanyuma ubwo twotswaga igitutu twahanganye nacyo twihanganye."

Mu gice cya mbere Arsenal yabonye amahirwe menshi ariko Abarimo Martinelli na Jesus ntibayabyaza umusaruro gusa abakinnyi bose bari ku rwego rwo hejuru by’umwihariko William Saliba mu bwugarizi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa