Ikipe ya Arsenal ishobora gusinyisha myugariro w’ikipe ya Manchester United,ukomoka mu gihugu cya Cote d’Ivoire,Eric Bailly mu mpeshyi y’uyu mwaka.
Uyu mukinnyi utarahiriwe no gukina mu ikipe ya Manchester United,arifuza gusohoka muri iyi kipe mu mpeshyi y’uyu mwaka ariyo mpamvu Arsenal iteze yombi kugira ngo ihite imwakira ayifashe gukemura ikibazo cy’ubwugarizi cyabaye karande.
Bailly ntarongera gukandagira mu kibuga nyuma y’umukino batsinzemo PSG ibitego 3-1 I Paris,aho yavunitse mu gice cya mbere.
Ikinyamakuru The Sun cyavuze ko uyu myugariro azasesa amasezerano ye muri Manchester United mu mpeshyi,nyuma y’imyaka 3 yari ayimazemo kugira ngo yerekeze mu ikipe ya Arsenal.
Umutoza Unai Emery akunda imikinire ya Eric Bailly ndetse ngo yagerageje kumusinyisha ubwo yatozaga Sevilla ntibyamukundira.
Kubera ko Bailly yari asigaje umwaka umwe ku masezerano ye na Manchester United,azatangwaho miliyoni 20 z’amapawundi yonyine.
Arsenal ishobora kugura myugariro Eric Bailly
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *